Uko abayeho nyuma yuko umugabo amutanye abana 6 kubera Covid 19

Yanditswe: 03-11-2020

Ingaruka za COVID-19 zageze kuri Mukamucyo Liberata w’imyaka 37 umaze amezi asaga ane umugabo amutaye mu nzu y’ubukode akamutana abana batandatu ndetse anatwite.

Ubusanzwe Mukamucyo n’umugabo we batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye I Gifumba.

Bakaba bari batunzwe n’ubuzima bwo gukora ibiraka bitandukanye. Imirimo yakoraga ikababeshaho irimo guhingira abantu, ubuyede,kumesa n’indi.

Nyamara mu gihe cya COVID-19 iyo mirimo yaje kugenda ibura, bituma n’ubusanzwe umugabo we batari babanye neza amuta arigendera, aho amakuru yumva amubwira ko ngo aba mu mujyi wa Kigali.

Gusa Mukamucyo avuga ko umugabo ajya kumuta yabanje kujya amwicisha inzara, akiteretera inkumi akamuca inyuma ibyagatunze urugo bikigira ku bandi. Ngo hari n’ubwo yaje kwinjira undi mugore. Nyuma ngo yaje kujya akura ibintu bye mu rugo buhoro buhoro aza kugenda burundu.

Mukamucyo akodesha inzu y’ibyumba 2 n’uruganiriro ku mafaranga ibihumbi 5 y’u Rwanda ku kwezi. Ntirimo sima kandi ubona ishaje cyane. Kuri ubu atwite inda yasigiwe n’umugabo, ndetse akagerekaho n’abana be 6 umugabo yamutanye.

Kubaho kwe avuga ko gushingiye ku bagiraneza kuko n’ibiraka yapfaga gukora akaba yabona na 500 rwf yo gutunga abana bisa n’ibitakiboneka kuva COVID-19 yatangira.
Ati “dusenga Imana niyo itubeshejeho. Iyo tugize amahirwe tubona uduha icyo kurya cyangwa agasabune. Hari igihe tujya mu njumbure z’abantu tugatoragura utujomo tw’utujumba basiga inyuma tukaduteka. Ndi mu buzima bungoye n’abana batandatu nanatwite.”

Yongeraho ko cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza he n’abana be afite ndetse ko no kubyara umwana atwite bimugoye dore ko no kubona ubwisungane mu kwivuza bwe n’abe asanga bitazoroha.

Ingaruka zo gutabwa n’umugabo ndetse na COVID-19 zisa n’izibasiye bikomeye umuryango wa Mukamucyo ku buryo bigaragarira ubabonye wese. Uhereye kucyo kwambara, aho baba,ibyo kurya, ukihagera ukabaganiriza bakubwira ko kubibona bigoye.

Ibi bikiyongeraho icyo yita umugogoro wo kwishyura inzu buri kwezi amafaranga ibihumbi 5 y’u Rwanda nta kazi ndetse no kwita ku bana bato 6 b’inkurikirane, kuko umukuru muri bo afite imyaka 14 gusa.

Anibaza ku hazaza h’abana be kuko no kwiga abibona nk’ibiri mu nzozi. Ni mu gihe batatu muri aba bana bigaga mu mashuri abanza, aho asanga nta cyizere cy’uko bazasubirayo bitewe n’uko nta myambaro n’ibikoresho yumva azababonera.
Ati « keretse habaye ah’abagiraneza Imana ikagira icyo ikora, naho ubundi no kurya ni gake. »

Kuri ubu Mukamucyo asaba abagiraneza n’abandi bafite umutima ufasha kuba bamufasha mu buzima bugoye bw’ubukene we n’abana be barimo nyuma y’uko umugabo amutaye.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe