Mbabazi watawe n’ababyeyi, afite ubumuga bukomeye n’amateka ababaje

Yanditswe: 03-11-2020

Mbabazi Farida ni umukobwa w’imyaka 11 ubana n’ubumuga bwo kutavuga n’ubw’ingingo ntabasha kwikura aho ari. Bamutaye afite imyaka 3 atoragurwa n’umugiraneza.

Mbabazi ntazi ababyeyi be, ntavuga, ntiyikura ku buriri, akorerwa byose. Aratamikwa yewe anahindurirwa n’imyenda y’imbere. Yatoraguwe na Mukamugema Sarah mu mwaka wa 2009, hafi ya Stade ya Muhanga.

Mukamugema wamutoraguye,babana iwe mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gifumba, umudugudu wa Rugarama, mu nzu y’icyumba n’uruganiriro yenda kugwa.

Avuga ku buzima bw’uyu mwana w’umukobwa amaranye imyaka 8 atoraguye, yatangaje ko bubabaje cyane.

Amutoragura ngo hari nimugoroba wa joro, ubwo yari agiye mu mujyi guhaha. Ngo yasanze umwana mu gatambaro aryamishije hasi, ashagawe n’ikivunge cy’abantu, buri wese amuterura akareba ubundi agasubiza hasi akigendera.
Mukamugema ngo yaraje asanga bashungereye,nawe aza kureba icyabaye. Yasanze ngo ari umwana barimo guterura basubiza hasi, bose bumirwa bigendera nta mpuhwe bamugirira ngo bamujyane.

Yagize ati “Nta wagize impuhwe. Kuko nari nkennye ntunzwe no kubumba inkono, nabanje kurebako hari uwamugirira impuhwe ngo amujyane mbona ntawe, umutima urankomanga ndamuheka ndamujyana.”

Ngo yamujyanye abantu bamukwena bavuga ko na nyina wamubyaye atamugiriye impuhwe nkanswe we utanafite amikoro. Gusa ngo ibyo ntibyamuciye intege.
Ati “nibazaga ukuntu ako kana kari burare aho ku gasozi inyamaswa zikaba zakarya, numva impuhwe za kibyeyi ziraje. Nibwo nagahetse ndagenda ndahaha, nkajyana mu rugo. Nari umupfakazi mfite abana barenga 6 banjye kuko umugabo yapfuye mu 1994.”

Mukamugema w’imyaka 61 ubu, unabarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe avuga ko abana be bakunze ako kana ari nacyo cyamuhaye imbaraga zo kukarera.
Ati “ubuzima bw’ababumbyi b’inkono urabuzi. N’ubu kurya ni hamana. Ibaze kuba ufite abana bangana batyo ukongeraho undi noneho wamugaye. Biragoye. Kenshi turaburara. Iyo inkono nabumbye zitaguzwe ntiturya.”Yongeraho ko n’ubwishingizi bwo kwivuza babuhabwa na Leta.

Ati “Tuburara kenshi, hari igihe uyu mwana abyuka ninjoro twaburaye akarira kubera inzara,nkumva mbuze uko mbigenza. Abanjye bo barabimeyereye. Ninjye umurarana. Arituma nkihangana kuko ntiyakwikura aho ari. Mba ngomba kumuhindurira.”

Mukamugema avuga ko muri iki gihe cya COVID-19 ho byabaye agahumamunwa kuko baburara kenshi. Ngo inkono abumba zatumaga babona me2u y’ibishyimbo n’ubugari nazo ntizikigurwa.
Ati “sinzi amaherezo y’ubuzima bwacu. Keretse tubonye ubufasha. Ubuzima bw’uyu mwana natwe buri mu maboko y’Imana.”

Ibi yabiganirizaga umunyamakuru, mu nzu bigaragara ko nta kirimo, nta n’inkono iri ku ziko kandi abana bari bamuhanze amaso.
Inkono yari yabumbye zari zitaruma kubera imvura. Ni mu gihe ngo arizo bategereje ko zizuma ngo bazazishakire abakiriya babone guhaha.”

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe