Gusama inda ya kabiri byantandukanije n’umugabo burundu

Yanditswe: 24-04-2016

Umubyeyi utarashatse ko dutangaza amazina ye,yaduhaye ubuhamya bukomeye anagira inama abagore bashaka kubyara abana batumvikanyeho n’abagabo babo kuko we byamubayeho ndetse bikamusenyera burundu,ariko kandi akaba anagisha inama y’icyo yakorera umwana we kuko abona afite intimba ikomeye kuko atazi se kubera uburyo batandukanyemo kandi akaba ari umunyamahanga.

Mu buhamya bwe yagize ati:"Mu mwaka wa 2004 nashakanye n’umugabo w’umuzungu wakoreraga mu Rwanda,dukora ubukwe nyuma y’umwaka mba ndabyaye,ariko hashize imyaka ibiri akazi yakoreraga ino gahita karangira maze biba ngombwa ko tujya iwabo I Burayi,nuko turimuka nsezera ababyeyi turagenda.

Ngiye tubanye neza nta kibazo na kimwe dufitanye n’umwana wacu w’umuhungu twari twarabyaye yari amaze kugira imyaka ibiri,ariko papa we akajya ambwira ko ariwe wenyine tuzabyara ngo nta wundi mwana ashaka,nyamara ku bwanjye sinabyemeraga numvaga nibura dukwiye kubyara undi umwe gusa tugahita turekeraaho.

Mu mwaka wa 2010,ninginze umugabo ngo tubyare akandi kana arampakanira ambwira ko nta wundi mwana ashobora kubyara.Ubwo undi yari amaze kuba mukuru atangiye amashuri abanza,kandi nkumva nkeneye undi kuburyo twananiwe kubumvikanaho,maze mpimba imitwe nkora ibishoboka byose umugabo aba anteye indi nda.

Maze gusama indi nda nahise mbwira umugabo ko ntwite undi mwana biramurakaza cyane ambwira ko uwo mwana adashobora kumurera kuko ntawe ashaka,ahita afata icyumba cye,ararakara cyane kugeza ubwo atanamvigisha.

Inda imaze kugera mu mezi atatu yambwiye ko kubana nanjye bitagishobotse ngo tugomba gutandukana kandi umwana mukuru akamusigarana.Yanshakiye amafaranga y’impamba n’ay’urugendo ngo ntahe iwacu.Byambanye ikibazo gikomeye n’ibihe by’umubabaro ariko ntakindi nari gukora,maze nurira indege n’ibyanjye byose ngaruka iwacu,mpageze nsanga yamaze kundega ku babyeyi, ababwira ko nanze kumwumvira ngo none umwana ntwite ntawe ashaka kuko namusamye tutabyumvikanyeho,icyakora babyeyi baranyakira nza no kubyara umwana w’umukobwa,ubundi hakuriraho gutandukana no mu mategeko turatandukana burundu.

Ikibabaje nuko yanze kwemera uwo mwana we muto nibura ngo yemere ko ari se,kandi umwana amaze kuba mukuru aba ambaza aho papa we aba,abandi bana bigana bakamubwira ko papa we ari umuzungu,maze agataha arira ambwira ko amushaka kandi uwo mugabo ntiyongeye kumvugisha yabonye tumaze gutandukana uburyo bwose twakoreshaga tuvugana arabufunga, n’aho yabaga nza kumenya ko yahimutse akagenda,ubu sinzi amaherezo ye n’umwana wanjye mukuru.

Mfite intimba ku mutimampora nterwa n’ibyo nikoreye nkisenyera kandi n’umwana wanjye akaba azakura atazi se umubyara.Icyakora nakuyemo isomo rikomeye kandi nkaba ngira inama umugore wese utekereza kubyara umwana atumvikanyeho n’umugabo ko yabyibagirwa kubera ibyambayeho.Ubu nibaza icyo nzakorera umwana wanjye cyaranyobeye kandi nkibaza aho nzahurira n’umukuru nabyo bikanyobera.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mubyeyi burimo isomo rikomeye ku bagore bashaka kubyara abana batumvikanyeho n’abagabo babo.

Agasaro.com

Forum posts

  • ihangane Maman,nta kibasha kukubaho Imana itabyemeye.Uzicare ubwize umwana wawe ukuri ku byabaye.
    Uwo muhungu nawe Imana izabahuza.Bisabe Imana wizeye ko nta kiyinanira.

  • Mbere yo kuha inama njye ndakugaya kuba yaraguhambirije ugahaguruka ukagenda gutyo utabanje ngo abe ariwowe umurega icya 2 nuko wemeye kumusigira umwana ukagenda mugihe cyo gutandukana wari nawe guhita uregera ko ushaka umwana wawe bakabwira uko muzajya mufatikanya kumurera ntugirengo uko ubabajwe nuwo utazi se siko numukuru ababajwe nuko atabona nyina.
    Inama rero amahirwe uzi amazina yuwo mugabo uzi nayumwana kdi hari leta iba ifite aderesi yaburi umwe wese uzagende ufite ibyangombwa ko uri nyina w’umwana ushakisha umwana wawe numubona nase uzamubona umubwire uti nibyo nakoze amakosa ibyo sinabisubiza inyuma ariko reconnaissant umwana wawe cg njye mubucamanza babikwemeze niba nawe uziko ntahandi wamubyaye bapime ADN

  • Egoko ubwo se umuntu araguhambiriza akagutwara umwana nawe ukagenda koko? Urambabarira ariko ubujiji nkubu burakabije.
    ntiwagombaga kurira indege wagombaga kwitabaza inzego zumutekano zaho. mugatandukana, ukaba ukwawe ariko umwana wawe akavukira muri icyo gihugu. akahagira uburenganzira busesuye. ndetse umugabo akaguha indezo. hagati aho niki umuntu yakubwira cyatuma usiga imfura ywe inyuma muri mu bihugu by’amategeko? Niba atarashakaga kubyara undi mwana kuki atifungishije burundu kuki responsabilites zose azigushyiraho kandi ari mukuru azi uko batera inda? kurakazwa nuko mutabyumvikanyeho nabyumva ariko nta mwana uvuka ku mugore gusa.
    uzashake uko usubirayo kandi birashoboka kuko wabayeyo. uzatange ikirego cyawe kuri ambassade yicyo gihugu kuko ukeneye kumenya amakuru y’umwana wawe kandi nawe akamenyana na mushiki we.
    abantu mushaka abazungu mutabazi mugira ngo ni abantu cg se muhuje umuco. ku muzungu uzahora uri hasi ye niyo mwabana mukabyarana afugata nkaho ari ubugiraneza akugiriye. niyo mpamvu atazuyaza kukujugunya hanze gutyo. ariko nawe ntiwishoboye pe.

  • Niba ibyo uvuga ari ukuri ufite ikibazo nk’umubyeyi wese watandukanye n’umwana yagira ariko ndabona waragize uburangare bukabije kubona wemera gusinya impapuro z’ubutane utamubajije uko uzajya usura umwana mukuru, umuto we niba yaranze kumwemera nk’uko babikubwiye ni ukuregera urukiko hagakorwa ADN, ikindi uzi amazina ya se n’ay’umwana ubu ibintu byaroroshye wajya kuri za social media ugashakisha uzashyira umugweho cyangwa se ujye kumurega kuri ambasade yabo mu Rwanda cg izifite icyicaro hano mu Karere bagufashe kuguhuza n’umwana wawe. Amakosa yarabaye ariko ntakosozwa ayandi, ihangane kandi wizere Imana kuko umwana wawe mukuru bitinde bitebuke azagushakisha nakura.

  • Ihangane rata,utabutya abwita ubumera!!gusa umuti wiki kibazo niyo wakora ibibakubwiye hejuru Fata igihe usenge ubwire Imana ibyakubayeho byose uyisabe ko yabuza umwana wawe urikumwe nase Amahoro agakenera kukureba kdi itere se kumva ikibazo cy’umwana bityo bizatera umugabo kuza kukureba kuko azi adress zawe.

  • GUSA RERA UWO USIGARANYE NAKUNDI WABIGENZA GUSA NUKWIHANGANA

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.