Yamaze umwaka afite igitambaro mu nda bamwibagiriwemo

Yanditswe: 09-03-2016

Kabagirwa Odette wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi, mu buhamya yatanze ku Ijwo ry’Ibyiringiro yavuze ububabare butandukanye yahuye nabwo mu buzima burimo kumarana igitambaro mu nda umwaka wose ugashira ababara atazi icyo arwaye. Gusa kuri ubu arashima Imana ko yamukijije nyuma yo gusanga uburwayi bwari bwarayoberanye yarabuterwaga n’igitambaro bamusize mu nda, ubu akaba yarakize.

Kabagirwa Odette ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Haguma Yoweri. Kabagirwa yamaze igihe kirenga imyaka 13 ababazwa n’umubiri mu burwayi butandukanye kugeza ubwo abazwe nabyo bikamusigira ubundi burwayi.

Ubwo Kagabirwa yari asamye inda ya mbere, iyo nda ngo yamuguye nabi ku buryo yahoraga yarembye. Ubwo igihe cyo kubyara cyari cyegereje, byabaye ngombwa ko abagwa ariko yari yageze kwa muganga ameze nk’uwapfuye ku buryo yamaze muri koma igihe kirekire ariko Imana iramukiza.

Nyuma y’aho abyariye umwana utujuje ibiro agakura bigoranye, yaje gusama izindi nda na zo yabyaraga bimugoye cyane ndetse abana be babiri baje gupfa kubera amarozi.
Ntibyarekeye aho kuko nyuma yaje gufatwa n’uburwayi bwo mu nda bumubabaza cyane yivuriza mu mavuriro atandukanye maze kera kabaye baza gusanga arwaye ikibyimba cyo mu nda.

Ubwo bamubagaga icyo kibyimba, umuganga yibagiriwe igitambaro mu nda ye. Ibyo byamuteye uburwayi yamaranye umwaka wose ku buryo bahoraga bamudoda kuko hari ubwo inda yasandaraga kubera kubyimba.

Igihe ibyiringiro bye byari biyoyotse, abaturanyi n’inshuti bamugira inama zo kujya mu bapfumu abandi bakagira inama umugabo witwa Haguma zo kumureka akishakira undi mugore, abandi bakabwira uwo mugore ko arwaye kanseri yo mu nda ko atazakira, umugabo we yakomeje kwihangana akamuba hafi abamucaga intege ntiyabitaho.

Mu buhamya Kagabirwa n’umugabo we Haguma batanze bagarutse ku buryo abaganga bamuvuye agakira bwa nyuma ndetse n’uburyo kurwara igihe kirekire kandi adafite umurwaza byamweretse uburyo Imana ifite abakozi bayo ahantu hose kuko muri ubwo burwayi bwe, igihe kinini yafashwaga n’abantu batamuzi.

Nubwo Kabagirwa yahemukiwe n’umuganga wamuteye uburwayi bukomeye nk’ubwo kandi nta n’ubushobozi bukomeye yari afite bwo kwivuza, avuga ko yahise ababarira uwo muganga wamusize igitambaro mu nda, kuko we icyo yashakaga byari ukumenya uburwayi afite, no kumenya ko ashobora gukira ububabare yaterwaga n’igisebe cyaho bamudoze cyahoraga gishwanyuka.

Byakuwe mu buhamya Kabagirwa n’umugabo we Haguma batanze ku Ijwo ry’Ibyiringiro mu kiganiro Duhumurizanye

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.