Umugabo wa gatatu yampaye umunezero ntigeze

Yanditswe: 22-12-2015

Ubusanzwe kugira amahirwe yo gushaka umugabo urenze umwe mukabana neza uko ubyifuza ntibikunze kubaho ariko umubyeyi twaganiriye we byaramuhiriye cyane nyuma yo gushaka abagabo babiri ubu akaba abana n’uwagatatu ari nawe yaboneyeho umunezero yahoze yifuza kuva akiri muto.

Uyu mubyeyi w’abana bane afite imyaka 32 y’amavuko yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe n’urushako,atubwira uburyo nya munezero yari yarigeze agira mu bagabo babiri yabanye nabo kuri ubu akaba aribwo yabonye umuha umunezero ukwiye umugore.

Yagize ati :’’ nashakanye n’umusore nari narakunze,tubana mfite imyaka 22 y’amavuko,maze tumaranye amezi 7 gusa ahita yitaba imana ansigira inda y’umwana w’umukobwa,aza kuvuka ndamurera ariko umuryango w’uwo mugabo uza kunyanga mbona mbanye nabi nawo maze aho bigeze nsubira iwacu kuko nabonaga ngiye kwicwa n’agahinda.

Namaze imyaka ibiri mba nkundanye n’undi musore,maze bidatinze tuba turabanye dusezerana kubana akaramata.Nyuma yaje guhinduka atangira kunyereka ingeso mbi ntari nsanzwe muziho,atangira kujya amafata nabi bishoboka akantoteza ataretse na wa mwana w’umukobwa nari naramujyanye kuri uwo mugabo.Twabyaranye umwana umwe w’umukobwa ariko uwo mugabo ntiyigeze amwishimira kuko ngo yashakaga ko nabyara umuhungu,maze atangira no kujya anca inyuma.

Twamaranye imyaka 2 aba atangiye no kujya ankubita,yanga guhahira urugo ndetse
akajya ambwira ko atagishaka kubana najye.Nabonye ntabishoboye musaba ko twatandukana nkabona amahoro,ariko abanza kubyanga nyuma nza kumufata anca inyuma, mfite ibimenyetso mpita mujyana mu nkiko baradutandukanya kuko nubundi nabonaga ntazakomeza kubaho muri ubwo buzima.

Nahise ntangira kwishakira imibereho yanjye n’abo bana babiri nari mfite iby’abagabo numva mbivuyemo ndabazinukwa burundu kuburyo numvaga nta mugabo nzongera gushaka kuko nari mbonye nta mugisha mbifitemo,ariko nyuma y’igihe naramaze kwibagirwa iby’abagabo nibwo nongeye kugira undi mugabo unkunda.

Naje kongera kumenyana n’umugabo nawe yari yarapfushije umugore bakibana ndetse nta n’umwana yari yaramusigiye,ambwira ko akeneye ko namubera umugore. Nabanje kubyanga kuburyo namaze imyaka itatu anyinginga naramuhakaniye kuko numvaga ko nawe ashobora kuzamfata nabi nkuwo twari twaratandukanye.

Naje kujya gushaka abanyamasengesho mbaha icyifuzo baransengera,mbabwira ikibazo mfite cy’umugabo unshaka kandi jyewe nkaba ntamushaka kuko mfite ubwoba,bamfasha gusenga kugira ngo numve ko Imana yanyemerera cyangwa yanyereka ibye mbere yo kujya kubana nawe cyangwa nkaba nabireka kuko n’ubundi numvaga nta mugabo nkeneye rwose kubera ibibazo nari naragize.

Nyuma y’imyaka itatu nibwo natangiye kumva nshobora kumwemerera kuko n’imico ye nari narayimenye naragerageje kumwigaho bihagije nsanga ari n’umukirirsitu ukunda gusenga cyane,kandi nawe ntiyasibaga kunyereka ko ankunda kandi ko yari ankeneye mu buzima bwe,nuko ndamwemerera turabana.

Ubu mfite umunezero mu rugo rwanjye tumaze kubyarana kabiri dufitanye abana beza umuhungu n’umukobwa kandi na bamwe nari nsanganwe bari mu rugo tubanye neza cyane,numva Imana yarampaye icyo nifuzaga kuko kuva nkiri muto nahoraga nsaba Imana kuzampa urugo rwiza,nubwo narubonye ntinze nyuma y’ibigeragezo byinshi ariko ubu ndayishima kubw’umugabo yongeye kunshumbusha ku nshuro ya gatatu nubatse urugo.’’

Burya rero ntawe umenya aho umugisha we uzaturuka,ubu uyu mugore amerewe neza nkuko abihamya ku mugabo wa gatatu bamaze kubana nyuma yo guhura n’ibibazo by’urushako bitandukanye.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe