Yashize agahinda k’ubupfubyi no gushaka umugabo mubi

Yanditswe: 16-12-2015

Uyu mugore twaganiriye avuga ko mu buzima bwe bwose amaze ku isi imyaka ibiri yonyine ariyo abashije kwishima nyuma yo kubaho ubuzima bukakaye bw’ubupfubyi yanagira ngo arashatse agashaka umugabo wo kumwongerera umuruho n’umubabaro.
Gusa kuri ubu avuga ko agahinda yamazemo imyaka isaga 25 ari kugenda akibagirwa.

Yagize ati : “ Napfushije ababyeyi bose mfite imyaka itandatu gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Naje gusigarana na musaza wanjye umwe tubaho buzima bubi nshatse nabwo ndabukomezanya kugeza mu mwaka wa 2013 nibwo navuga ko ubuzima bwatangiye kugenda neza”

Tumaze gusigara turi impfubyi twagiye kuba kwa mama wacu twari twarasigaranye ariko akajya adutoteza cyane tukiga atabishaka ku buryo wabonaga asa naho ntacyo dupfana.

Nabagaho numva nta muntu numwe unkunze bigatuma nitekerezaho cyane. Ndangije amashuri yisumbuye naje gukundana n’umusore arankunda nanjye ndamukunda numva ntangiye kwishima kuko byibura nari mbonye umuntu unyitaho. Twaje kuryamana antera inda, uwo mama wacu arambwira ngo ngomba kumusanga uko byagenda kose ngo ntiyabasha kurera ikinyendaro ntawe dusanzwe tumuvuna.

Ubwo nyine naremeye ndamusanga dukoresha ubukwe rwose sinakubwira ariko ngeze mu rugo ubuzima bwabaye bubi umugabo arampinduka ankorera ibibi byose bishoboka kandi ntafite naho nahungira byibuze ngo musige nigendere’

Ubwo twabanaga nta kazi mfite yanga ko nkomeza no kwiga, hashize umwaka bamwirukana ku kazi kuko yari yarigize umusinzi cyane ntabashe gukora akazi neza.

Bamaze kumwirukana yahise ambwira ngo tugurishe inzu iwacu bari baradusigiye na musaza wanjye kugirango abone amafaranga ajye kwikorera narabyemeye kuko nabonaga nta kundi twabaho. Amaze kuyigurisha yahise afata niyo twabagamo ayitangamo ingwate muri banki kugirango abone amafaranga menshi.

Akimara kugurisha inzu yarushijeho kuntoteza akankubita, akambwira ngo najyaga myirataho kuko nari mfite inzu nzahungiramo ngo noneho ndebe aho nzahungira.
Twamaranye imyaka ine mbayeho muri ubwo buzima ageze aho aranahomba ku buryo no kubona ibyo gutekera abana byari bitoroshye kubibona.

Nasaga n’umuntu warwaye indwara y’agahinda gakabije ku buryo nahoraga ndwaye umutwe udukira nagenda mu nzira nkumva mfite ubwoba, ubwo kandi niko ibibazo byose na n’umuntu ngira wo kubibwira kuko yari yrambujije no kugira abantu njya gusura niyo baba ari bene wacu najyagayo naza akankubita. Yageze naho ambuza kujya gusenga nkirirwa mu rugo amezi agashira anda agataha meze nk’imfungwa.

Amaze kubona ko ibintu byose bidushiranye kuko banki yaje no kugurisha inzu twabagamo yaransezeye arambwira ngo arigendeye. Nubwo nta kintu na kimwe nari mfite cyo kuzareresha abana babiri numvise byibura nduhutse kuko yari yarambiye ngo azantesha umutwe kugeza pfuye ku buryo yajyaga ankorera ubugome nkibaza niba nta kindi kintu dupfa. Mbese nari narabaye ikinya kuko numvaga isaha n’isaha azananyica.

Yaragiye ansiga mfite ibihumbi 6 byonyine mu mufuka kandi ubwo inzu twakodeshaga yari igejeje igihe cyo kuyishyura nta byo kurya, mbese nyine ubuzima bumeze nabi nawe urabyumva.

Naracecetse sinagira uwo mbwira ikibazo nahuye nacyo mu gitondo mfata bya bihumbi bitandatu ndanguramo umufuka w’amakara nungukaho 1,500.

Byabaye ngombwa ko twimuka kugirango nzabasha kujya nishyura inzu tujya kuba muri nzu y’icumba kimwe cyonyine nishyuraga ibihumbi 6. Nubwo nari ndi mu nzu y’icyumba kimwe numvaga nezerewe kuko byibura nabashije kubaho nkamara umunsi nta muntu untutse cyangwa se ngo ankubite.

Naje guhura n’umuntu wari uziranye na mama anguriza mubwira ubuzima nabayemo nuko mbayeho ampa amafaranga ibihumbi 500.

Ayo mafaranga nayahereyeho nshinga restora ubu ni resitora imaze gukomera ku buryo byibura ku kwezi ninjiza ibihumbi 300. Umugabo wanjye amaze kumenya ko navuye mu buzima yansizemo yaraje ansaba imbabazi ndamubabarira ubu mu myaka ibiri tumaranye kuva yagaruka mbona yarisubiyeho kandi tubanye neza ku buryo numva binejeje.

Ibitekerezo byanyu

  • Ni byiza ko mubanye neza, ariko ubyitondere kuko isi y’ubu yabaye ’materiel’ !! Agarutse kuko abona ubayeho neza ! Mperutse gusezererwa ku kazi vuba aha ariko umugabo nyuma y’iminsi mike yatangiye kuvugako ntacyo maze murugo...! Nyamara namubwiraga ibyo nkora byose nshaka ahandi cg ikindi nakora akabyirengagiza ngo nirirwa muruo....! Ni gutyo isi imeze ntakundi !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe