Umuryango wantandukanije n’umugabo kubera kubura urubyaro

Yanditswe: 10-12-2015

Kubura urubyaro ni ikibazo kijya gitera gitera impagarara mu miryango ariko cyane cyane usanga ingaruka ziba hagati y’abashakanye babuze urubyaro.Umugore twaganiriye yatubwiye uburyo umuryango avukamo wamutanyije n’umugabo yakundaga bazira kubura urubyaro.

Uwo mugore yagize ati : “ Nashakanye n’umugabo wanjye dusanzwe twese twarabyaye. Nje nari nsanzwe mfite umwana w’umuhungu nawe akaba yari afite umwana w’umukobwa. Tumaze gushakana twaje kugira ikibazo nkabona sindi gutwita dukomeza kuvuga ko bizaza ariko nyuma tumara imyaka itatu byaranze ntangira kujya kwivuza.

Baje gusanga mfite ikibazo cy’ibibyimba mu nda( myomes) bisaba ko bazambaga kugirango barebe ko nazashobora gutwita no mu rwego rwo kundinda izindi ngaruka nazaterwa n’ibyo bibyimba.Umugabo wanjye yarankundaga aramvuza bishoboka ariko gutwita biranga.

Hatangiye kuvuka ikibazo mu muryango mvukamo bakajya bavuga ko twabuze urubyaro kubera ko umutungo dufite twawukuye kwa shitani n’andi magambo menshi avuga ko nta rubyaro duteze kubona kuko umugabo wanjye yatanzeho urubyaro ho igitambo mu bapfumu batanga itsinzi yo kubona amafaranga n’ubutunzi.

Byangezeho bigera no ku mugabo wanjye ariko bikaba byarakwizwaga cyane n’abana ba mama wacu bigaga bataha iwacu bagenda bavuga ko bafite ibimenyetso ko mu rugo rwacu tugira igihe cyo gusenga iyo myuka mibi yaduhaye ubutunzi kandi ari ibinyoma.

Tumaze kumva ayo magambo twagerageje gusobanurira ababyeyi ko ibyo ari ibihuha kuko batiyumvishaga neza ukuntu twese twari twarigeze kubyara none tukaba tubuze urubyaro ariko dushakanye.

Mama wanjye ni umuntu urakara cyane ubwo byanze kumuvamo atangira kumbwira ngo mpunge umugabo ufite amashitani nanjye atazanyica akantangaho igitambo.

Naramusobanuriye yanga kubyumva arirakaza noneho atangira kujya aza mu rugo rwanjye akabitubwira ku mugaragaro ngo abantu bose barabizi ko twabuze urubyaro kubera amashitani twaciririye.

Umugabo wanjye yageze aho ararakara kandi koko nawe wamwumva kuba uziko nta kuntu utagize ariko umuryango wose ukaba uguhoza mu kanwa ngo ni wowe wanga ko mubyara kubera amashitani.

Yatangiye kunyanga akajya ajya mu kabari agataha bwenda gucya kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kunyirukana mu rugo ngo nsange iwacu bazanshakire undi mugabo mwiza utagira amashitani abuza urubyaro.

Namaze amezi icyenda tutabana ariko nkagerageza kumwereka ko atari amakosa yanjye kuko nubwo ibyo byose byatubayeho, ndamukunda kandi nawe yarankundaga nuko yateshejwe umutwe n’umuryango wanjye.

Ubu twarongeye turasubirana kuko yaje kubona ko ibyavuzwe byose nta ruhare mbifitemo ko kandi Imana ariyo izi ukuri. Ubu nkomeje kwivuza nifuza ko nazongera kubyara amagambo yuko dufite amashitani ntacyo akitubwiye.

Gusa niyo bitashoboka nabyo numva narabyakiriye kuko mba nziko umutima wanjye ntacyo unshinja kandi nkibuka ko hari n’abababaye kundusha batigeze babyara na rimwe bigatuma ntuza.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe