Yankurikiyeho imitungo ayibuze turatandukana

Yanditswe: 01-12-2015

Umudamu ufite imyaka 28,amaze imyaka ibiri atandukanye n’umugabo bari barasezeranye imbere y’imana no mu mategeko kuri ubu bakaba batakiri kumwe, nyuma yo kumushaka agendereye imitungo y’iwabo yari afite aziko izahita iba iyabo,abonye bitagishobotse ahita asaba ubutane.

Yagize ati :’’Nakundanye n’umusore igihe kingana n’umwaka,maze twemeranya kubana ariko tujya gukora ubukwe twari twarumvikanye ko tuzasezerana ivangamutungo,maze tugiye kujya mu rukiko ambwira ko yabihinduye tugomba gusezerana ivangura.

Ibi naje kumenya ko byatewe n’uko yari yizeye ko imitungo yose yabonaga y’iwacu ari iyanjye kuko nari impfubyi kandi nijye yabonaga iwacu gusa, yumvaga ko izahita iba iyacu yose ariko tujya gukora ubukwe nibwo yamenye ko mfite abandi bavandimwe papa yari yarabyaye ahandi.

Akimara kumenya ayo makuru ko mfite abandi bavandimwe dufatanije iyo mitungo nibwo yahise afata icyemezo cy’uko dusezerana ivangura kandi nkabona atishimiye iryo sezerano tugiranye ariko ampisha impamvu atishimye.

Twarabanye dukora ubukwe ariko nkabona afite icyo yampishe,maze tubana mbona atanyishimiye,kandi mbere y’ubukwe nabonaga tubanye neza.Nyuma y’amezi atandatu tubanye nibwo yatangiye kujya antuka cyane ambwira ko ntacyo maze,akajya ambwira n’iby’imitungo,antegeka kujya kwaka umugabane wanjye muri abo bavandimwe ngo niba nshaka ko tubana neza bazampe umugabane wanjye,tuwugurishe ngo nzane amafaranga nyamuhe.

Ibyo byatumye tubana nabi kandi mbona ko atankundaga ahubwo yashakaga imitungo y’iwacu none akaba yarababajwe n’uko itari iyanjye jyenyine,kandi yajyaga anabibwira abantu ko yari aziko ndi umukire none akaba yarasanze ntacyo mfite.

Mu mwaka umwe gusa yahise ashaka undi mugore wari umupfakazi ufite amafaranga,maze aza kunsaba ko dutandukana,maze turatandukana asezerana n’umwe bari bamaze kubana.’’

Uyu mudamu afite agahinda kenshi,ndetse ngo yumva yarazinutswe abagabo bose aho bava bakagera kubera ubuhemu bw’umugabo babanye amukurikiranyeho imitungo kandi yarabonaga bakundana cyane mbere yo kubana.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Jye ndabona ari ingaruka zo kubana n’umuntu utazi ukuri kubuzima bwawe ariko nyuma yo guhemukirwa ubuzima burakomeza kandi ntuzaheranwe n’agahinda kibyakubayeho ahubwo uharanire kwigira no kwihesha agaciro ikindi wishakemo ibyishimo by’umutima wawe kuko nukomeza kubabazwa nabyo uwaguhemukiye azaba ageze ku cyo yashatse.
    Uwaguhemukiye anezezwa no kubona ubabaye gerageza usige inyuma ibyakubayeho uhe agaciro ejo hazaza hawe kandi ubuzima bwawe ni wowe ubushinzwe mbere ya bandi bose.
    Be Patient and Have Confident and Know that "After the Loss Life Will Continue"

  • Jyewe numvise ari ingaruka zo kubana n’umuntu utazi ukuri k’ubuzima bwe ariko nubwo yahemukiwe nyuma y’ibibazo ubuzima burakomeza kandi nareke guheranwa n’ibyahise kuko igifite agaciro ari ukurenza amaso amateka ye agaharanira kwigira no kwihesha agaciro.
    Igihe abantu bakwanze isi ikakubera ingome sanga Yesu niwe gisubizo cy’ibibazo byose ufite,
    Kwa Yesu haboneka byose ariko abantu ntibagukorera byose.
    Kunda gusenga kandi wiyakire abantu bose ntabwo ari babi ariko wigire kubyakubayeho
    utazongera kugwa mu mutego nkuwo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe