Yari agiye gukora ubukwe na musaza we atabizi

Yanditswe: 25-11-2015

Umukobwa twaganiriye yaduhaye ubumya bw’ukuntu mu minsi ishize yakundanye na musaza we bakageza aho imyiteguro y’ubukwe igera kure nta n’umwe uziko bahuje amasano ya hafi kuko basanze ba se bavukana.

Uwo mukobwa yagize ati : “Mu mwaka wa 2013 nagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda
I Butare mpahurira n’umusore wigaga mu mwaka wa kane turakundana biratinda, ndetse buri wese akaba yarabwiye ababyeyi be ko afite umukunzi muri kaminuza ariko nta numwe wari warigeze ajya gusura iwabo wundi.

Twakomeje gukundana umusore we asoje amasomo ahita abona akazi keza twemeranya no kubana kuko twabonaga dufite ubushobozi.

Ubwo noneho twatangiye kujya gusurana kugirango ababyeyi bamenyane, umusore akaba yari atuye I cyangugu njyewe ntuye i Kigali. Twafashe gahunda ko arijye uzabanza ndagenda ngeze iwabo baranyishimira nk’umukazana mushya bagiye kunguka bambaza iwacu ariko ntibabambaza amazina y’ababyeyi kuko bari buhite bamenya ko dufite icyo dupfana.

Naratashye umusore nawe aba ariwe utahiwe kuzaza iwacu, akigera mu rugo papa amukubise amaso arikanga ahita umubaza amazina ya papa we asanga aramuzi jye nkagirango wenda n’umuntu baziranye bisanzwe naho sinkamenye ko uwo musore yari musaza wanjye ba papa bavukana.

Mu by’ukuri impamvu yatumye tutamenyana kandi tuba mu gihugu kimwe nk’abantu bafite icyo bapfana cya hafi gutyo iragoye kuyumva ariko nziko muri iyi minsi hari abandi benshi byabaho kubera ko abantu batakigira umutima wo gusura abavandimwe ngo bamenye amakuru yabo.

Ubwo papa yahise adusobanurira uko byagenze atubwira ko ubusanzwe bose bavukiye I Butare ibyo nanjye nari nsanzwe mbizi kuko data yajyaga atubwira ko kwa sogokuru ari I Butare ariko ko nta muntu n’umwe ugituyeyo ngo tube twajya kumusurayo.

Data yaje kuza i Kigali akaba ariho nanjye navukiye naho data wacu we yari yaragiye gutura I Cyangugu ariko basa naho batumvikanaga kuko buri mwana wese yumvaga ko hari bene wabo bari I Kigali abandi bakaba baba I Cyangugu ariko nta numwe wari warigeze ajya gusura undi.

Papa yaguye mu kantu yumvise ko twari dufite gahunda yo kubana ahita ajya gushaka mukuru we ubu imiryango noneho irasurana. Gusa ikibazo mfite numva nkikunze uwo musaza wanjye kandi we byahise bimuvamo iyo muhamagaye amfata nka mushiki we na gahunda yo kubana yahise ihagarara.

Mu by’ukuri ndaremerewe numvaga nzamara amezi atatu naramwikuyemo bikemera ariko ahubwo mbona aribwo nkomeza kumukunda, ubu tumaze amezi atanu tumenye ukuri kw’amasano dufitanye ariko sinzi ko bizageraho nkakunda undi muntu nkuko nakundaga uwo musore. Mumfashe kumenya uko nabyitwaramo."

Murakoze !
Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Abaye atarakuriye waba warabaye intwari... naho uko wabyitwaramo sigaho wikora amahano uri mukuru dore ko wanize kaminuza. shaka undi ahubwo ushime Imana ko mutabyaranye nk’abo mbona muri iki gihe batanga avance bakikururira imivumo y’ibibi.

    Saba Imana ubyakire, ntibura uko igenza

  • icara uganire nuwo musaza wawe ahantu hihereye ubundi muhave mwafashe umwanzuro kubiri
    kubabaho bizahita bishira kandi uzabona undi umuruta kandi umukunde cyane.
    murakoze.

  • Nonese iyi nkuru ko itatubwira niba mu gihe kirekire bamaranye bakundana niba ntacyo bakoze ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko yaba arindi issue kdi ndahamya ko byabayeho kuko bitarabayeho wakabaye waramaze kubyakira bitakugoye.

    Gerageza ubyakire kuko nawe urumva ko cyaba ari ikiziraye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe