Yamaze imyaka 3 afatwa ku ngufu n’umugabo we

Yanditswe: 22-11-2015

Tumenyereye ko umuntu afatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi cyangwa se undi muntu utari uwo mu muryango, nyamara kuri uyu mugore we siko biri kuko we atafashwe ku ngufu n’umuntu wa kure ahubwo yafatwaga n’umugabo we basezeranye kubana akaramata bakaba bafitanye abana babiri.

Uwo mubyeyi wahuriye n’isanganya mu rushako yagize ati : “ Nashakanye n’umugabo dukundana cyane ndetse no mu myaka itatu ya mbere twabanaga neza nta mico mibi idasanzwe mubonaho

Maze kubyara umwana wa kabiri ndi ku kiriri meze nabi kuko bari barambaze, yaje aho nariryamye ambwira ko yumva ko ashaka ko twakora imibonano mpuzabitsina ko yumva anshaka cyane. Naramusobanuriye musaba ko yakwihangana nkazabanza nkakira ariko yanga kunyumva ahita akubitaho urugi arambwira ngo reka nze tubonane.

Kuko nari nkimeze nabi nta mbaraga mfite sinabashije kuba nakomeza guhangana nawe ariko ntibyanshimishije kuko yankomerekeje, umugongo nawo urushaho kubabara ku buryo byabaye ngombwa ko nsubira kwa muganga.

Nasubiye kwa muganga marayo ibyumweru bibiri ndi mu bitaro, kuva ubwo nahise numva mpuzwe umugabo wanjye ntakimushaka yansaba ko turyamana buri gihe nkumva biri bumere nka wa munsi narwaye nkajya kwa muganga.

Nyuma umugabo wanjye yakomeje guhinduka noneho akajya amfata ku ngufu turi mu cyumba ku buryo iyo yabaga yashatse ko turyamana ntiyirirwaga abimbwira najyaga kumva nsinziriye nkumva yanyuriye.

Uko yakoraga ibyo akora niko umutima wanjye numvaga urushaho kumwanga burundu ngera aho namubona nkumva mfite ubwoba.

Ibyo nabyihanganiye imyaka ibiri adashaka ko tubiganiraho buri igihe uko ashatse ko turyamana agahengera ndi mu cyumba akaba aramfashe cyangwa se naba nsinziriye nabwo akabigenza uko.

Natangiye kwibaza uko nzabaho muri ubwo ubuzima bwanjye bwose nkumva ntazashobora kubyihanganira ariko na none nkibuka ko ngiye gushaka gatanya nta bimenyetso nabona kuko nta kindi cyaha nari naramubonyeho usibye kutavuga no kumfata agakora imibonano mpuzabitsina atanteguje.

Yageze aho noneho akajya aza yasinze noneho birakabya akabikora hafi ya buri munsi kandi ku ngufu.

Narihanganye bishoboka ariko sinarikubona nuwo ngisha inama kuko ari ibintu biba bitoroshye kuvuga. Ubu narigendeye ntwara abana. Maze amezi icyenda tutabana kandi numva ubu aribwo ntuje kuko nari naramaze guta umutwe neza."

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Dear sista,
    nibyo warakomeretse, ndetse cyane. Kubona umuntu agufata ku ngufu igihe kindana gutyo birababaje, gusa ntekerezako wamuzinutse igihe kimwe, igihe yagufataga ukimara kubyara utarakomera byo kuba wagira icyo umumarira. Kuko wahise umuzinukwa, kandi hagati aho ntimwabona umwanya mwiza wo kubiganiraho nibura ngo icyo kibazo mwari mwagiranye gikemuke mbere ko uva mu bitaro. Ikibazo nkeka ko cyabaye communication nke hagati yanyu, umugabo kuko wamuhakaniraga yunvako igisubizo aruko yajya agufata ku ngufu, nawe yafashe icyemezo kitari kiza mu byukuri, nawe kuruhande rwawe kuko igikomere cya mbere kitigeze kivurwa ngo mubanze mwiyunge nukuvuga ngo igihe cyose wamubonaga wahitaga wibuka image yakera utameze neza ufite intege nke akaguhohotera, iyo image ikikurimo ntibishoboka ko mubana.
    Gusa uko mbona ikibazo cyanyu, sikibazo cyatuma urugo rusenyuka, mwabiganiraho ugahera mu mizi yikibazo (igihe yagufataga ukibyara), mukabiganiraho birambuye, byakwanga mukareba undi muntu mwizeye wabafasha muri icyo kiganiro, ugaha umwanya umugabo nawe akavuga uruhande rwe, nicyamuteye ibyo yakoraga (kugufata kungufu). Mbere hose mwabanaga neza, bivuze ko mwari mukundanye, umbabarire kukubwira ko mushobora kuba mukinakundanye nubwo hajemo icyo gitotsi.
    Satani we ntabura aho yinjirira, kandi nicyo kimugenza, nu kwica kwiba no gusenya. Muvandimwe nkunda, umugore numugabo ni umubiri umwe dukurikije icyo bibiliya itubwira, none se niba ari umubiri umwe iyo urwaye urutoki uraruca ? cyangwa uraruvuza ukaruhuha ukarusigaho umuti ngo rukire ? niba bimeze gutyo, bivuze ko hari undi muti mushobora guha ikibazo cyanyu, umbabarire sinzi imyizerere yawe, ariko kimwe nzi nawe uzi nuko Satani yanga ingo urunuka, akora uko ashoboye akareba aho yinjirira.
    Nfite byinshi nunva navuga kuri iki kibazo, ariko reka mpinire aha. Ndakwifuriza urugo rwiza mamie. Ibuka ko gusenya butuma abana baba kure ya papa wabo, kanti gift cyangwa cadeau mushobora guha abana banyu si bombo nubwo batazanga, si ice cream nubwi batayanga, si kubagurira imyenda cg kubatembereza, gift abana bakeneye nukubona papa na mama bakundanye iyo yonyine irabahagije. Ngiye kuguha umukoro (devoir, homework). Usibye icyo gikomere yaguteye, mbere yuko mugira icyo kibazo, tekereza ibindi bintu byiza yaba yaragukoreye, yarakubwiye,...nahubutaha email yanjye wayibonye ni bebekesha@yahoo.fr uzambwira, ubyandike ahantu byose nahubutaha.
    Rita

  • Rita Imana iguhe umugisha rwose. Inama umugiye niyo ntayindi. Natekereze ibintu byose yaba yarakoze mu buzima bwe bitari byiza kandi bitashimishije ababyeyi arebe ko batamutaye. Natekereze ku rukundo rw’imana yaturemye tukayicumuraho ubutitsa ntitureke ahubwo ikaduha n’umwana wayo ngo abe incungu y’ibyaha byacu.
    Mwene data tekereza ko iyo mana ariyo yakuremye ikugira urubavu rw’uwo mugabo wawe. Nta handi wakwirwa kuko urwo rubavu rujya aho rwavuye.
    Tekereza ko ntawundi uzaba se wabo bana kandi ibyo mwapfuye nkuko biruhije kubibwira umuntu niko bidashoboka kubibwira abana kandi babakeneye mwembi nk’ababyeyi babo.
    Ndakwinginze ngo kuneza y’abana banyu uzamushake muganire kandi unamubabarire kuko bizaguha kubohoka nawe. Wimutekereze nk’umugome ahubwo zirikana ibihe byiza mwagiranye maze usabe imana imbaraga kandi nawe umusengere noneho uzamushake muganire. Buriya nawe yagize igihe cyo kwitekerezaho no kwigaya.
    Gusa icyo nakubwira ni uko ntakinanira imana kuko ishobora byose.
    Ngaho uwiteka abane nawe muvandimwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe