Gufatwa nabi na se byamuhugije abagabo bose

Yanditswe: 04-11-2015

Mu buzima hari ubwo ibintu bibi biba ku muntu bikamuhungabanya mu buzima bwe bwose ndetse rimwe na rimwe bikamugora kubyikuramo ngo akomeze ubuzima. Ubuhamya twahawe n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 yavuze ko yumva yahuzwe abagabo bose kubera uburyo papa we yabahohoteraga we na mama we.

Yagize ati : “ Navutse arijye mukobwwa w’imfura iwacu, abandi bana bankurikiye batatu bose ni abahungu. N’ubwo ndi umukobwa umwe papa wanjye ntiyigeze anyereka urukundo rwa kibyeyi ahubwo yampozaga ku nkeke akantoteza ku buryo hari n’ubwo nagiraga amakenga nkatekereza ko ashobora kuba atariwe data nyawe ariko na none nkabyemezwa n’uko twasaga cyane.

Jye na mama twabagaho nabi Data yaza yasinze akadukubita twese. Ndibuka ubwo nari mfite imyaka 13 yatashye yasinze maze araza ambyutsa mu buriri arankubita arambwira ngo njye na mama twamuteye umwaku none yabaye umukene kandi yarahoze ari umutunzi.

Data yaranyangaga akabinyereka cyane kandi nkababazwa no kuba abandi bana abafata neza. Nize amashuri bigoranye kuko yajyaga aha abandi bana amafaranga y’ishuri njye akayanyima ngo guha umukobwa amafaranga y’ishuri ni nko kuyajugunya.
Akenshi nasibaga ishuri nagiye kuragira inka abarimu bantuma umubyeyi papa akavuga ngo naramunaniye mba nanze kujya kwiga.

Nakuze numva ntamukunze ndetse ntangira no kumva mfite ubwoba nkajya ntinya umuntu wese w’umugabo mbonye. Ngeze mu bwangavu abahungu batangiye kujya bambwira ko bankunda ariko nkabangira kuko numvaga ntashaka ko hari umuhungu wamvugisha.

Nize amashuri yisumbuye ndayarangiza nta muhungu ndakundana nawe kuko numvaga mbatinye cyane, niga kaminuza ndayirangiza nabwo nta muhungu wari wansaba urukundo ngo mbimwemerere kuko numva ntinya ko nazashaka umugabo akamera nka papa.

Ubu mfite ikibazo kuko mama wanjye ariwe nsigaranye wenyine yatangiye kumbaza ibyo gushaka umugabo kandi numva rwose nta mugabo nzashaka mu buzima bwanjye bwose. Nigeze gushaka kuba umubikira ariko numva nabyo ntazabishobora kuko naba njyanywe no guhunga ibibazo bitari kuba ari umuhamagaro wanjye.

Ubu ngejeje imyaka 27 sindakundana na rimwe kandi nta nubwo mbyifuza kuko namaze gufata umwanzuro wo kutazashaka umugabo.

Numva igihe nzaba maze kugira ubushobozi nzashaka umwana utagira iwabo nkamwirerera ariko iby’abagabo byo rwose simbitekereza."

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe