Twakundaniye mu mahanga nsanga ni fiyanse wa mukuru wanjye

Yanditswe: 28-10-2015

Umukobwa w’imyaka 26,utarashatse ko dutangaza amazina ye,yaduhaye ubuhamya bw’uko yamaze umwaka akundana n’umuhungu batari baziranye bahuriye mu mahanga ndetse bitegura kuzagaruka mu Rwanda bahita babana,maze aza gutungurwa n’uko yari yarasize afashe irembo kuri mukuru we.

Mu buhamya bwe yagize ati :’’ubwo nigaga mu mahanga umwaka ushize wa 2014,mu gihugu cy’Ububiligi,ndi hafi gusoza amashuri nahuye n’umusore wari waraje muri misiyo y’akazi muri icyo gihugu ,maze turamenyana nyuma y’igihe gito turanakundana.

Uwo musore yari aje kumara umwaka umwe muri iyo misiyo maze akazataha nanjye ndangije amashuri kuko nari mu mwaka wa nyuma.Twarakundanye ariko ampisha ko afite umukobwa bendaga kubana ndetse yari yarasize afashe irembo maze ubwo biteguraga gusaba no gukwa ahita ahabwa misiyo y’akazi,aza batabikoze ariko bumvikana ko bazasubukura gahunda zose agarutse nyuma y’umwaka.

Tumaranye amezi 7 dukundana naje kuganira na mukuru wanjye mubwira ko mfite umusore tumaze igihe dukundana kandi w’umunyarwanda ndetse nzaza kumubereka nimva ku ishuri.Nakomeje kujya nganira na mukuru wanjye mubaza aho ubukwe bwe bugeze kuko nari mbuzi, ambwira ko umukunzi we yagiye muri misiyo,maze aza kumbwira ko aba mu Bubiligi,ambwiye amazina numva ahuye neza n’ay’uwo musore.

Byabaye ngombwa ko nkurikirana neza iby’uwo musore ngo menye neza ibye,kuko ibyo kujya gufata irembo iwacu byabaye ntahari.Nyuma naramunetse neza menya ko ariwe fiyanse wa mukuru wanjye kandi bizwi n’abantu bose ko bafite ubukwe mu wundi mwaka wakurikiraga uwo azarangirizmo misiyo.

Icyo nakoze nuko nahishe mukuru wanjye ko ariwe dukundana kuko numvaga byaba bisa no kumusaza ariko kuko nari namaze kumenya ukuri nahisemo kubibaza wa musore ngo menye gahunda afite,kuko byatumye nibaza ibintu byinshi kuri we.

Twaraganiriye mubaza neza niba nta mukunzi yari asanganwe mu Rwanda ambwira ko yari amufite ngo none akaba yumva ari jyewe yahise yikundira,mubaza iby’urukundo rwe nawe,anyemerera ko yari yarafashe irembo ngo none akaba yumva bitakimurimo.

Byarambabaje cyane kuko nahise numva ari umuhemu,ariko mbanza kumuhisha ko namenye ko ari mukuru wanjye ashaka guhemukira,ariko nyuma binanira kwihangana maze ndabimubwira kandi mpita mwanga burundu,mubwira ko ntagishoboye gukundana n’umuhungu uhemuka akumva ntacyo bimubwiye kandi nta nubwo nari gukomezanya nawe mu rukundo nzi neza ko ndi guhemukira mukuru wanjye.

Nkimara kumubwira ko uwo yasize abeshye ari mukuru wanjye yarikanze cyane ndetse bimutera isoni cyane ndetse aranyihanangiriza ngo sinzabibwire mukuru wanjye ambwira ko azakomeza ubukwe na mukuru wanjye.

Tugeze mu Rwanda koko barabanye ubukwe burataha ariko nyuma yo kubana wa musore akajya ashaka ko turyamana maze ndamwihaniza,mubwira ko nzabibwira umugore we ariwe mukuru wanjye,cyakora mbabazwa cyane n’uburyo aba ashaka kumuca inyuma kuri jyewe kandi aribwo bakibana nkumva bimbabaje cyane n’ukuntu namugiriye ibanga nkirengagiza ibinyoma bye nkanga kubicira ubukwe,ariko nkumva umutima unshinja kutavugisha ukuri ngo mbwire mukuru wanjye, kandi nkongera nkababazwa n’umwanya wanjye nataye nkundana na we hafi umwaka wose."

Ng’ubwo ubuhamya bw’umukobwa wataye igihe agakundana n’umufiyanse wa mukuru we atabizi,nyuma akamenya ukuri ariko akabigira ibanga.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe