Umugabo yarantaye anziza gucikwa nkabyara undi mwana

Yanditswe: 16-07-2015

Umugore utarashatse ko gutangaza izina rye, yashakanye n’umugabo w’umuzungu basezerana kuzabyara umwana umwe, nyuma umugore aza gucikwa atwita indi nda none ubu umugabo yamutanye abana babiri.

Dore uko uwo mugore avuga ibyamubayeho :

Ubwo narinsoje amshuri ya kaminuza nari mu rukundo n’umusore w’umuzungu ukomoka mu gihugu cy’Ubwonmgereza wari waraje mu Rwanda ku mpamvu z’akazi. Twarakundanye karahava turamaranye imyaka ibiri dusezerana kuzabana ndetse tuvugana no kubana tuzabyarana twemeranya ko tuzabyara umwana umwe gusa.

Twaje gukora ubukwe ariko turi buhite tujyana mu Bwongereza kuko iminsi y’akazi yari ifite ino mu Rwanda yari irangiye. Twageze mu Bwongereza ntwita inda ya mbere mbyara umwana w’umuhungu, umugabo atangira kumbwira ngo nzajye kwifungisha kuko tutari twaravuganye ku buryo bwo kuboneza urubyaro tuzakoresha mbere, byambereye ikigeragezo kumva ko nakifungisha burundu ndabimwangira.

Nakomeje kubyanga kandi nawe namusaba ko ariwe wajya kwifungisha nawe akabyanga. Nafashe umwanzuro wo kujya nkoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kuko twari twananiwe kumvikana ku bijyanye no kwifungisha.

Umwana wacu wa mbere amaze kugeza imyaka itatu n’igice natangiye kumva mpeze nk’umuntu utwite ndetse ntegereza ko n’imihango y’ukundi kwezi yaza ndaheba. Nakoresheje test de grossesse inyreka ko ntwite ngiye no kwa muganga naho barabimbwira. Natangiye kugira ubwoba mbura aho nzahera umugabo mbimubwira kuko yari yaranyihanangiririje kutazabyara undi mwana niba numva nshaka kuzakomeza kubana nawe.

Ubwo nagezaho ndabyakira kuko numvaga ko gukomeza guhangayika byari ari uwkiyicira umwana kandi we ari umuziranenge. Nkibikubita umugabo yahise ahinduka ntiyongera kumvugisha mu rugo namusaba ko tuvugana ku burere bw’umwana n’uburyo yazabaho agahita andakarira kanyihorera.

Naramwihoreye ngo ndebe nanjye amaherezo ye ageze aho areka kundakarira, igihe kigeze ndabyara.

Uwo mwana wa kabiri w’umukobwa imyaka ibiri twafashe gahunda yo kuzaza gusura ababyeyi ino tukaza no kubereka abana. Twabimenyesheje ababyeyi n’inshuti tuza mu Rwanda dufite gahunda yo kuhamara ibyumweru bibiri tugasubira mu Bwongereza.
Tugeze mu Rwanda umugabo yarambwiye ngo reka dusige tuguze inzu ino mu Rwanda tuzajya turuhukiramo igihe twahaje numva ko nta kibazo kirimo ndamureka dushaka inzu turayigura.

Twari twavuganye ko igihe tudahari mama wanjye yajya afata amafaranga y’abantu baba bayikodesha .

Ndabyibuka uwo munsi nari niriwe nshyira ibintu kuri gahunda nitegura kuko haburaga umunsi umwe ngo dusubire mu bwongereza nuko umugabo ansanga aho twari ducumbitse arambwira ngo ibintu byose mbisohore hari ahantu turi bujye kurara tukazinduka dutaha.

Yahise abikubita mu modoka nta kindi kintu mubajije anshyiramo n’abana turagenda mbona tugiye kuri ya nzu twaguze.

Twinjiyemo ndungurwa no kubona ifite ibikoresho byose by’ibanze nk’inzu igiye guturwamo ahita ambwira ngo “Uribuka ibyo twari twarasezeranye ? Wishe amasezerano twagiranye ubwo umenye ko ibyanjye nawe birangireye aha.

Numvise ntazi ibyo ndimo meze nkurimo kurota ariko umugabo we yari yamaze gufata icymezo ntakuka. Twaraye aho ndara nibaza imitwe umugabo ari kunkina nyoberwa ibyo aribyo.

Yazindutse kare afata agakapu gato aragenda njye nkagirango ari bugaruke kuko twari dufite ticket za saa cyenda ndategereza umugabo ndamubura na nubu sindongera kumubona cyangwa se ngo tuvugane no kuri telefoni.

Maze imyaka ibiri nta makuru ye nzi, iyo mwandikiye ntansubiza, gusa abantu twari duturanye bambwira ko bajya bamubona mu Bwongereza. Narekeyeho ubu nafashe gahunda yo kurera abana banjye ntuje kuko sinakomeza kwiruka inyuma y’umuntu udashaka no kunyumva.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe