Abasore badafite gahunda bamuteye kwiheba

Yanditswe: 08-07-2015

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 32 twaganiriye yaduhaye ubuhamya mu rukundo rwe n’abahungu batandukanye bagiye bakundana bakamarana igihe kitari gito ariko bose hakabura ufata gahunda yo kubana nawe none akaba atangiye kumva yarihebye ko ashobora kuzabura umugabo akaba yanagumirwa

Ku myaka 20 nibwo uyu mukobwa yatangiye kujya akundana n’abahungu batandukanye ariko kugeza uyu munsi yabuze uwamubwira ijambo ryiza ryo kumugira umugore.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye yagize ati ;’’ ubu ndi umukobwa umaze gukura rwose kuko imyaka maze kugira nari nkwiye kuba ndi mu rugo rwanjye kuko urungano rwanjye mbona bose baramaze gushyingirwa ariko uwo dukundanye birangiriraho.Ubwo nari mfite imyaka 20 y’amavuko nibwo natangiye gukundana numva nkeneye umuhungu tuzakundana ndetse akaba ari nawe tuzabana.

Nabanje gukundana n’umuhungu twari duturanye ubwo nari ndangije amashuri yisumbuye,maze turakundana karahava tumarana imyaka ine ambeshya ko tuzabana nanjye numva ariwe nshaka ko tuzabana ariko tuza gupfa ko nanze kuryamana na we, maze ahita atera undi mukobwa inda bahita babana ,ubu yabaye umugabo.

Nyuma naje kongera gukundana n’undi twajuriye aho nakoraga nawe turakundana ndetse n’ababyeyi barabimenya ko dukundana kandi ko dufite gahunda yo kuzabana kuko twari twariyeretse ababyeyi ariko umusore agakunda kumbwira ko nta bushobozi arabona bwo kuba yashaka umugore,maze ampa imyaka ibiri yo kwitegura,ndabyemera urukundo rurakomeza kuko numvaga nshobora kwihangana nkategereza iyo myaka.

Iyo myaka yararangiye arongera ambwira ko atarabona ubushobozi maze hiyongeraho undi mwaka wa gatatu nta gahunda arafata.Amaze kubona ko bikabije kuko yakundaga guhora ambeshya beshya bigezeho arambwira ngo tubivemo ngo nishakire undi ngo kuko abona agifite igihe kinini cyo kwitegura ngo azabone ubushobozi.

Ubwo yampakaniye ko nta gahunda afite yo gushaka umugore vuba tumaranye imyaka itatu n’igice dukundana,ndamwinginga nti reka twoye gutandukana ahubwo dufatanye gushaka ubushobozi maze tuzabane igihe kigeze arampakanira ngo arabona bitazashoboka vuba ngo yaba ari kunkerereza kuko nawe arabizi ko imyaka yari iri kunsiga ,arambwira ngo ninibonera undi ufite gahunda ya vuba ngo nzamusange,mubajije igihe yumva yaba yiteguye ambwira ko ari nko mu myaka itanu iri imbere,nahise numva ko yabivuyemo kandi ari no kunyikiza kuko abona ko kubana bitashoboka.

Kuva ubwo numvise nihebye kuko nabonaga nkunda guta igihe mu nkundo zidafite gahunda maze ndabanza ndatuza mva mubyo kongera gukundana kubw’igikomere nari mfite, kuburyo numvaga ntazongera no gukundana vuba ariko kandi nkumva nkeneye umugabo, kuko iyo nabonaga abo tungana n’abato kuri jyewe bagiye gushyingirwa numvaga agahinda kanyishe.

Wa musore twakundanaga yaje kunyoherezaho undi mugenzi we nari nsanzwe nziko ari umwe mu nshuti ze maze aza kuntereta ngo ampoze amarira kandi ambwira ko afite gahunda yuko tuzabana.

Nanze guhita mwemerera kuko numvaga ko ambeshya nk’abandi bose kandi nari nkifite agahinda natewe n’uwo twari tumaze gutandukana.Nyuma naje kumenya ko yoherejwe na wa wundi ngo kuko we ayari afite gahunda ya vuba yo gushaka umugore,ariko menye ko yoherejwe na wa wundi tumaze gutandukana ndamuhakanira kandi nabonaga ntanamwiyumvamo ku buryo twakundana,none kugeza ubu mbona nshobora kugumirwa kubera gukundana n’abahungu badafite gahunda.

Uyu mukobwa rero iki ni ikigeragezo yahuye nacyo kuko wa mugani umukobwa wese akundana n’umusore kugira ngo bazabane ariko iyo ubonye ukundanye n’ umuhungu ugasanga adafite gahunda usanga ari ikibazo gikomeye kandi waramaze kumwimariramo nyuma akagutenguha.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe