Kurerwa na mukadata utankunda byambujije amahirwe

Yanditswe: 23-06-2015

Umukobwa w’imyaka 23, twirinze gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite yatubwiye uko yahuye n’ubuzima bukomeye kubera kurerwa na mukase,aratubwira inzira y’umusaraba yanyuzemo itari imworoheye ukurikije ikigero yari arimo kugeza ubwo akura ndetse n’amahirwe yagiye avutswa yari kumugirira akamaro.

Yagize ati ’’ navukiye mu karere ka gicumbi mu mwaka w’1992,mvuka ndi imfura,maze kugira imyaka 2 gusa mama yahise yitaba Imana,maze data ahita ashaka undi mugore bidatinze.

Uwo mugore papa yashatse yaje asanga nderwa na mushiki wa papa muto wabaga iwacu kugira ngo ajye ansigarana mu gihe papa adahari.Akimara kugera muri urwo rugo ntiyigeze anyishimira na rimwe,abantu bambwiraga ko yamfataga nabi cyane kandi najye namaze gukura ndabibona koko.

Maze kugira imyaka itatu yarabyaye,abyara umwana w’umukobwa,akomeza kubyara n’abandi kuko ubu afite abana bane bakuru.Ngeze igihe cyo gutangira ishuri,ubwo nari ngize imyaka irindwi banze kuntangiza ngo ndacyari umwana kuko nari narakuze nabi utamenya ko niyo myaka yose nyifite maze bambwira ko nzatangirana na wawundi wari waravutse nyuma yanjye kandi papa nawe akabishyigikira.

Igihe cyo gutangira cyarageze tujya gutangira mu mwaka wa mbere ariko jyewe mba umuswa kuko nari umwana uhora ubabaye numvaga no kwiga ntazabishobora kuko sinari nishimye kandi nanabonaga ntandukanye cyane n’uwo mwana wundi kuko mama we yamwitagaho naho jyewe ntawe unyitaho,bikambabaza cyane nkajya no kwiga ndira.

Narihanganaga nkajya ku ishuri byo kubura uko ngira nkagenda ntariye undi mwana bamugaburiye ariko nkumva agahinda karanyishe.

Tugeze mu mwaka wa kabiri noneho nari maze kumenyera kwiga ,maze ndatangira mba umuhanga cyane nkajya nkunda kwiga.Mukadata atangira kungirira ishyari ko ndusha umwana we kandi ntacyo aba atamukoreye,maze atangira kujya ampa imirimo ikomeye nkora kugira ngo ntajya kwiga kuko yakundaga no kunsibya kenshi niriwe mu mirimo kandi papa ntabimenye kuko iyo nibeshyaga nkabivuga narakubitwaga bikomeye.

Batangiye no kujya banyima amafaranga 100 y’umusanzu w’ishuri yatangwaga buri gihembwe kuko niyo twishyuraga najya ku ishuri bakanyirukana,nkataha akambwira ko ntayo afite.

Papa yaje kujya akunda kujya gukorera mu gihugu cya Uganda, akaza hashize iminsi maze mukadata ankura mu ishuri ariko papa yaza ntamenye ko ntakiga kuko bakoraga ibishoboka byose kuburyo arinda asubirayo ntabonanye nawe ngo mbe namubwira ibibazo nabaga mfite. Kuva ubwo sinongeye kujya kwiga nirirwaga mu kazi ko mu rugo abandi bana be bakajya kwiga jyewe nkaguma aho.

Nyuma papa yaje kubimenya mukadata anyumvisha ko ngomba kubwira papa ko ntashaka kwiga kugira ngo yumve ko narivuyemo ku bushake,maze ndabimubwira kubera ubwoba nabaga mfite ngo mukadata atankubitaNyuma yaho ariko naje gushaka umwana twari duturanye anyandikira urwandiko nza kuruha papa mubwira ibibazo byose mfite n’ukuntu bankuye mu ishuri.Mukadata abimenye yahise anyirukana burndu mu rugo rwe nuko mara iminsi mba mu baturanyi ariko ubwo nari maze kuba mukuru mfite imyaka 12.

Naje guhura n’umukobwa twari duturanye kera wabaga I Kigali ambwira ko azanshakira akazi maze aranzana njya gukora akazi ko mu rugo ko kurera umwana I
Kanombe.

Narahabaye mpamara imyaka 8,baza no kunyereka ahantu nzigira gusoma no kwandika ndabimenya. Abo nakoreraga baje kuva mu rwanda bajya kuba muri Kenya ariko bampa ishimwe ko nabanye nabo neza bansigira ibihumbi 200 maze nsubira iwacu. Amafaranga nari mvanye mu kazi nayo bari bampaye nk’impano nyakoresha ubucuruzi mu cyaro.

Ntibyampiriye kuko uwo mukadata nubwo amaze gusaza ntiyabyishimiye, kuko yabonaga maze gutera imbere, yatangiye kujya aza kunyanduranyaho ngo muhe amafaranga nkayamwima, maze aza kungambanira aho nakoreraga baranyiba ibintu byose mbiburira irengero ariko nkurikiranye nsanga ariwe wazanye musaza we afatanya n’abandi bajura barabitwara kuko uwo musaza we nawe yahise aburirwa irengero.

Ubu nagarutse I Kigali kongera gushaka ubuzima,ubu nasubiye mu kazi ko mu rugo ngo ndebe ko nabaho kuko nabonaga nta yandi mahitamo kandi ntaragize n’amahirwe yo kwiga ngo nshakishe akazi nk’abandi.

Nguko uko mukase w’uyu mukobwa yamugenzeho kuva akiri muto none akaba arinze akura akimurwanya kandi yari akwiye kuba yaramubereye umubyeyi.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe