Imana yamweretse ko nta bukwe dufitanye buhita bupfa

Yanditswe: 08-06-2015

Umukobwa twaganiriye utarashatse ko tumutangariza amazina yatuganiriye ubuhemu yakorerewe n’umuhungu bakundanye imyaka itatu mu gihe bariho bitegura kubana, wa musore agahita amubwira ko nta bukwe bafitanye ngo niko Imana yamubwiye.

Yagize ati ; ‘’Nakundanye n’umuhungu twasenganaga mu itorero rimwe ndetse tunaririmbana muri korari,urukundo rwacu rurakura rwose,turashimana ndetse twemeranwa ko tuzanabana.

Ubwo twari tumaranye umwaka umwe yambwiye ko Imana yamweretse ko ari jye mugore we ntawundi tuzabana ngo kandi yakundaga kumva ijwi ry’Imana ribimubwira kuko yakundaga gusenga cyane ndetse agahora mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.

Nyuma y’uwo mwaka nibwo yatangiye kunsaba ko ngomba kumwishyiramo nk’umugabo wanjye kandi aranyinginga ngo sinzamuhemukire ngo mwange.Naramwumviye kuko nanjye numvaga mukunda rwose nta nundi nabonaga wamundutira kuko twakundanaga nk’abakirisitu kandi akanyereka urukundo muri byose haba mu byishimo no mu mubabaro.

Sinigeze mpemuka ngo mbe namwanga cyangwa ngo nanamutendeka kuko numvaga ko ibyo ambwira byose ari ukuri nkurikije n’ibikorwa byiza yankoreraga bigaragaza urukundo nyakuri kandi n’abantu bose batubonaga, wasangaga batubwira ko tuberanye ndetse tugaragaza urukundo dukundana ari urw’abakirisitu.

Mu mwaka wa 2014 ubwo ni nyuma y’imyaka ibiri dukundana twabwiye ababyeyi ko dukundana ndetse tubabwira ko dufite gahunda yo kubana muri uyu mwaka mu kwezi kwa gatanu kuko yari yarafashe irembo mu kwa mbere.Biba aho turitegura dupanga ibintu byose uko bizagenda,twumvikana ko ibirori bindi byaba gusaba no gusezerana byose bizabera umunsi umwe.

Ubwo twari hafi yo gutangira kubwira abantu igihe cy’ubukwe bwacu ndetse tugiye gusohora ubutumire ubwo ni mu kwezi kwa kabiri yarambwiye ngo dutangire gusengera gahunda y’ubukwe bwacu kugira ngo Imana izabane natwe muri icyo gihe. Twatangiye kujya dufata umunsi umwe mu cyumweru tukiyiriza ubusa tugasengera ubukwe ,ariko ubwo buri wese yihitiragamo umunsi ntibyari ngombwa ko tuba turi kumwe dusengana.

Rimwe yiriwe mu masengesho,nibuka ko hari kuwa kane nibwo yampamagaye ari nimugoroba nka saa kumi n’imwe z’umugoroba ambwira ko anshaka.Twarahuye ambwira ko hari ikintu gikomeye agiye kumbwira nuko mutega amatwi.

Ati’’ Nta bukwe nkifitanye nawe kuko Imana yambwiye ko bidashoboka ko tuzabana.’’ Nkimara kumva ayo magambo nabuze aho nkwirwa ndamubaza Imana yakubwiye ko ari iyihe mpamvu,ansubiza ko imaze iminsi imubuza kubana nanjye gusa’’.

Kuva ubwo ntakimvugisha neza,yahise anyikuramo nakomeje kumubaza niba yarabivuyemo burundu, akambwira ko atasuzugura ijwi ry’Imana kandi akagenda abibwira n’abandi bantu bari biteguye ubukwe bwacu ko ntabukibaye.

None ubu narumiwe nabuze urwo navuga,ababyeyi nabo bambaza iby’ubukwe nkaceceka kuko ntacyo nabona mbabwira, no kubyakira byarananiye kandi nkibaza impamvu iyo mana yamubwiye mbere ko tuzabana niba ari yo yongeye kumumbuza.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe