Abagore bakora ubucuruzi buciriritse barasabwa gukorana n’ibigo by’imari.

Yanditswe: 16-10-2022

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu karere ka Kamonyi mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, bakaba badakorana n’ibigo by’imari batubwira ko begereye ibyo bigo ariko birangira badakoranye kubera kugorwa n’ibyo basabwa.

Mukamurenzi Vestine uri mu kigero cy’imyaka 36, afite butiki irimo ibicuruzwa binyuranye. Mu myaka ibiri amaze muri ubu bucuruzi ngo yagerageje kwegera ibigo by’imari bitandukanye ariko byose bimusaba gutanga ingwate yagize ati « nk’umuntu ugitangira ubucuruzi buciriritse ntago nahita mbona iyo ngwate ako kanya ,ibyo bididindiza ubucuruzi bwanjye cyane kuko akenshi iyo nkeneye amafaranga yo kugira ibyo nongeramo nyikuramo cyangwa nkaguzaguza mu bantu.ibi bituma nguma ku rwego rumwe sinaguke»

Uwase Pascaline uri mu kigero cy’imyaka 26, we acuruza amakara. Ubwo yaganaga ikigo cy’imari yagowe n’ipatanti cyane nubwo no kubona igishoro bitari bimworoheye. Yagize ati « nubwo igishoro umuntu yagitira no ku wundi muntu akakwishingira ariko ipatanti yakwa isaba ko umucuruzi aba agomba kuba amaze imyaka ibiri mu bucuruzi, mu gihe njye mazemo umwaka umwe gusa. Urumva ko ntacyo bari kumarira. » Ibi ngo byadindije cyane ubucuruzi bwe kuko igishoro gihora ari gito bigatuma butaguka.

Nubwo aba bacuruzi byabagoye kugana ibigo by’imari, INGABIRE Zawadi uri mu kigero cy’imyaka 32, we akorana na SACCO Mbonezisonga Musambira. Akazi ko gutunganya imisatsi akamazemo imyaka 10. Yagize ati « gukorana na SACCO nabitangiye mbere y ‘uko ntangira uyu mushinga wo gutunganya imisatsi ,kuva nkoranye na SACCO byamfashije kuzamura igishoro ,kwishyura inzu nkoreramo,mbasha no kugura ibikoresho byinshi bityo n’abakiriya bariyongera ,ikindi binyuze muri SACCO dukorana bamfashije kubona inguzanyo y’ikigega nzahurabukungu ERF kuko BDF yari yemeye kunyishingira »

Undi ukorana n’ikigo cy’imari byafashije mu bucuruzi, ni Niyonambaza Elvanie ufite iduka mu murenge wa Gacurabwenge. Amaze imyaka 6 mu bucuruzi. Yari asanzwe akorana na SACCO Ibonemo Gacurabwenge Higa. Ati « Bamfashije kugeza umushinga wanjye muri BDF ,nayo yemera kunyishingira mpabwa inguzanyo mu kigega nzahurabukungu ERF ,bityo ubucuruzi bwanjye ntibwahungabanywa n’ingaruka za COVID 19 »

Madame Carine Mugwaneza ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BDF, atangaza ko kubona inguzanyo mu kigega nzahurabukungu ERF irimo gutangwa mu kiciro cyayo cya kabiri, bisaba ko kuba uyisaba asanzwe afite ikigo cy’imari bakorana. Anyuzamo umushinga we asaba inguzanyo, bityo icyo kigo cy’imari kikawugeza kuri BDF nayo ikamwishingira kuri iyo nguzanyo.
Muri rusange BDF imaze gufasha imishinga 48900 mu gihugu hose. Muri yo iy’abagore igera ku 16500 ni ukuvuga 34%.Iyo mishanga ifite agaciro ka milliard 14 na milioni 970. Ni mu gihe ikigega nzahurabukungu ERF cyafashije imishinga 2090 y’abagore ifite agaciro karenga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

HIGIRO Daniel umucungamutungo muri SACCO Mbonizisonga Musambira ,yatubwiye ko nubwo ubwitabire bw’abagore mu gusaba inguzanyo bukiri hasi, hari impinduka zigenda zigaragara. Nko muri uyu mwaka wa 2022 bafite abagore 76 bakora ibikorwa bitandukanye harimo n’ubucuruzi buciriritse batse inguzanyo baranazihabwa.

MUKAMANA Laetitia umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere, ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Kamonyi asobanura ko abagore 4839 bakora ubucuruzi buciriritse mu karere kose. Muri bo 3000 bahawe inguzanyo muri gahunda ya VUP-Financial Support. Naho abagore 1839 bafashijwe gukora imishinga ishyikirizwa ibigo by’imari bahabwa inguzanyo.
Yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi z’uko hari abagore bacyitinya mu gukorana ni ibigo by’imari , indi mbogamizi ikaba ari imirimo myinshi baba bafite yo mu rugo bakumva batayibangikana n’ubucuruzi ndetse n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi ku bijyanye n’imikorere y’ibigo by’imari.

Clarisse

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.