Nta kudohoka COVID-19 ntizi iminsi mikuru

Yanditswe: 14-12-2021

Mu gihe iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani yegereje,imvugo isaba Abanyarwanda kutirara no kutadohoka ikomeje kugarukwaho n’inzego z’umutekano,iz’ubuzima n’iz’ubuyobozi.

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubuzima hatanzwe ubutumwa bugira buti “sindohoka nambara neza agapfukamunwa,nubwo nakingiwe nkomeje kwirinda no kurinda abandi COVID-19,nsiga intera ya metero hagati yanjye n’abandi nirinda ahantu hateraniye abantu kandi hafunganye.”
Izi nzego kandi zikangurira abantu kutirara kuko Covid-19 idapimishwa ijisho ndetse itareba ko umuntu muri kumwe ari inshuti cyangwa umuvandimwe kuko uwo udatekereza ko yakwanduza ari we wakwanduza. Kubyirinda bikaba bisaba kutirara abantu bagakomera ku ngamba zo kwirinda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yakunze kumvikana avuga ko Covid-19 itazi iminsi mikuru, bityo ko mu bihe by’iminsi mikuru Abanyarwanda bakwiye kwitwararika bakarushaho kwirinda.
Mu mpera z’umwaka ushize ashishikariza abantu kutirara mu minsi mikuru, CP Kabera yagize ati “turabamenyesha ko Covid-19 itagira Noheli cyangwa ubunani.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kwirinda Covid-19 no kutadohoka ku ngamba zo kuyirinda muri ibi bihe dusatira iminsi mikuru.
Viyatori ni umuturage utuye mu karere ka Muhanga. Avuga ko ibyo ubuyobozi mu nzego zose buvuga ari ukuri kuko ahanini mu minsi mikuru mu baturage hakunze kubaho kwirara n’ ibyishimo bikabije ku buryo usanga bamwe nta rutangira baba bafite.
Habaho kandi ibirori bitandukanye mu miryango, ibyo byose bikaba byaha urwaho kwandura cyangwa kwanduza Covid-19. Yagize ati “mu mpera z’umwaka haba iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani. Abanyarwanda bakaba bakunze kuyizihiza,bigaherekezwa n’ibyishimo no kwishimisha.”
Arongera ati “hari abahitamo gusangira uwo munezero mu buryo bunyuranye, basoma agacupa,basangira amafunguro, bahurira mu miryango ,bamwe bakava mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi bakajya mu miryango yabo gusangira Noheli n’ubunani.”
Akomeza agira ati “rero bitewe n’abava hirya no hino bajya mu miryango yabo mu byaro, bishobora gutuma hatabayeho kwitonda no gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, yakwandura vuba ikanakwirakwira henshi muri benshi mu bice binyuranye.”
Yongeraho ko kwishimira ko umuntu ashoje umwaka cyangwa yizihiza Noheli ari ngombwa ariko ko ari nacyo gihe cyo kwirinda cyane kugira ngo umuntu adasoza umwaka yandura cyangwa yanduza Covid-19. Kuri we ngo Covid-19 nta munsi wa konji igira yo kwandura, bityo utitonze yayandura. Yunga mu ry’inzego z’ubuyobozi ko Covid-19 itazi iminsi mikuru.
Kugeza kuwa 11 Ukuboza 2021,Covid-19 imaze guhitana abantu 1344 mu Rwanda, mu minsi 7 ishize abantu 180 bakaba barayanduye. Iyi mibare itangazwa n’ababishinzwe ikaba ishimangira ko icyorezo kigihari kandi gifite ubukana.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe