Ruhango : Uwahoze aca inshuro ubu ni umuhinzi wa kijyambere

Yanditswe: 30-01-2022

Ahishashe Rebecca ni umubyeyi w’abana batatu akaba umupfakazi wapfakaye mu 1998, asigarana abana umukuru afite imyaka itanu naho umuto yari afite amezi abiri.Gusigarana abana wenyine bakiri bato cyane byabereye imbogamizi ikomeye uyu mugore wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 24 gusa.
Ahishashe avuga ko umugabo we akimara gupfa yabayeho mu bukene bukabije kuko yari amenyereye ko ari we wamuhahiraga, maze aza kuyoboka inzira yo guhingira abandi guca incuro cyangwa imisiri nk’uko bakunze kubyita aho yahingiraga amafaranga 300 ku munsi guhera mu gitondo akageza sa saba za mu gitondo.
Agira ati”Nahingiye amafaranga nta hantu ntageze mpingira abantu nshaka icyatunga abana, naravunikaga cyane ngira ngo abana babone icyo barya,kuko nari mbasigaranye njyenyine ntawe umfasha , nshaka ibyo abana barya ndetse n’amafaranga y’ishuri yabo kugeza muri 2017 nahingiraga amafaranga.”
Mu mwaka wa 2017 nibwo uyu mubyeyi avuga ko yaretse guhingira abandi kuko yari amaze gutoranywa mu bazabakora imirimo y’amaboko muri VUP kuko yabaga mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe.
Aha ni naho iterambere rye ryatangiriye maze nyuma y’umwaka umwe yisabira kuva mu kiciro cya kabiri ajya mu cya 3 cy’ubudehe.
Agira ati “ Muri VUP baduhaga 1200 ku munsi bakaduhembera iminsi 15nibwo nakoreye amafaranga menshi,ntangira korora ihene zirankundira ziroroka bukeye ndazigurisha, nguramo amategura yo kubaka inzu, baje kuduha imbuto z’imyembe ku buntu aho twakoraga mu muhanda bampa imyembe n’amatunda ndabihinga , birera mba ntangiye gutera imbere”
Ahishashe avuga ko mu mwaka wa 2019 yatangiye kwaka inguzanyo muri VUP maze asaba ibihumbi 1000 ahinga ibitunguru nk’uko byqri mu mushinga we nabyo ngo byaramuhiriye kuko yabikuyemo ibihumbi 400 agatangira guhinga ibinyomoro.
Ari nabyo byamubereye imbarutso y’iterambere agezeho uyu munsi nk’ umuhinzi w’imbuto.
Ati”Natangiye guhinga imbuto zitandukanye amacunga,imyembe n’ibinyomoro birera cyane ntangira kwiwigama mu matsinda, kugeza ubwo muri 2020 nguze inka y’ibihumbi 260, nkaguramo n’umulima wa 230, naje kubakamo indi nzu nziza ngira ngo abana banjye abaje kubasura babone aho babakirira”
Ahishashe Rbecca kuri ubu yamaze no kuzana amazi meza mu rugo iwe ndetse n’umuriro w’amashanyarazi. Kuri ubu afite inka 2 za kijyambere mu rugo rwe, abana be batatu bose bashoboye kwiga amashuri yisumbuye barihirirwa na nyina mu mafarana yakuraga mu guhingira abana.
Uretse imfura ye yarihiriwe na Leta nawe ubu akaba arangije kaminuza.
N’ubwo atuye mu cyaro nta gicana ku nkwi kuko ubu asigaye acana kuri gaz.Ubuhinzi bwe bw’imbuto yarabwaguye nyuma yo kugura undi mulima wa miliyoni, imwe amafaranga yakuye mu mbuto umwaka ushize mu gihe cya guma mu rugo , ubu akaba anahinga water melon.
Iri terambere rye amaze kugeraho avuye kure ryanatumye abaturage bamugirira icyizere maze mu matora ashize bamutorera kuba umukuru w’umudugudu wa Mwali, uri mu kagari ka Musamo mu murenge wa Ruhango ari naho atuye ; usibye ibi ngo ubu asigaye ari mu jyanama w’ubuhinzi ugira abandi inama, harimo n’abo yahoze ahingira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe