Abakerensa COVID-19 baributswa ko imaze guhitana abantu 1316

Yanditswe: 14-12-2021

Abakerensa n’abatarikingiza COVID-19 baributswa ko ari icyorezo kibi kandi kimaze guhitana abagera ku 1316 nyuma y’umwaka n’amezi asaga 7 kigaragaye mu Rwanda.

Imibare y’uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda ikaba itangazwa buri munsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, hagamijwe kwerekana ubukana bw’iki cyorezo,no gushishikariza buri wese guharanira kukirinda.
Nubwo RBC na Minisiteri y’ubuzima batangaza iyi mibare buri munsi,bamwe mu baturage baracyakerensa iki cyorezo aho usanga amabwiriza yo kukirinda batayubahiriza uko bikwiye bikaba bikururira bamwe kwandura iki cyorezo.
Tadeyu umwe mu baturage avuga ko yabanje kuyikerensa akumva ko ari ibicurane bisanzwe. Ati “mbere numvaga kwambara agapfukamunwa, guhana intera,kudasuhuzanya ngo umuntu agirane urugwiro n’undi ndetse no kudakora icyo ushaka mu masaha ushakiye ari ukutubangamira, ariko maze kubona ko Covid-19 ari mbi.”
Akomeza avuga ko we ubwe yiboneye abayirwaye bakamubwira uburyo ari mbi, yongeraho ko imibare itangazwa buri munsi y’abanduye,abapfuye ndetse n’abarembye byatumye akanguka areka kuyikerensa akaba anabishishikariza abandi bameze nkawe.
Ati “ujya kubona ukabona hari abahoberanye, abasangiye itabi,abahanye utubizu ku matama n’ahandi, abadahana intera cyangwa ukabona ageze ahahurira abantu benshi bagombye kumubwiriza ngo akarabe. Sibyo.”
Ati “ imibare itangazwa ndetse n’inama inzego z’ubuzima zitanga, bikwiye gutuma buri muntu wese aho ari, yibaza ati “ejo ntiyaba njye” maze akajya muri wa mujyo uvuga uti “ntabe arinjye wandura cyangwa wanduza covid-19. Kwikingiza no kwirinda ni ngombwa.”
Ndatimana Jamuel ni umuforomo. Avuga ko Covid-19 ari icyorezo kibi cyane, aho uwo gifashe kimuzanira ingaruka ku giti cye ndetse no ku muryango we.
Agira ati “ubwa mbere kizahaza ubukungu bw’urugo kuko uwo gifashe kiramuzahaza kandi ntabashe gukora, cyangiza ibihaha by’umuntu cyafashe ,uwafashwe agira ubwirinzi kamere buri hasi cyane ku buryo yandura izindi ndwara vuba. Iyo adahise ajya mu kato yakwanduza abo babana n’abandi. Ikirenze ibyo Covid-19 irica.”
Yongeraho ati “ntekereza ko abantu batangarizwa abo yishe. Ni ngombwa rero kuyirinda no gukora ibishoboka byose mu kuyirwanya. Kwikingiza ni ngombwa cyane kuko urukingo rwongera ubudahangarwa.”
Kuva umuntu wa mbere w’umuhinde wanduye Corona Virus yaboneka mu Rwanda kuwa 13 Werurwe 2020, imibare itangwa na RBC ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko kugeza kuwa 21 Ukwakira 2021, abantu 1316 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Imibare kandi igaragaza ko abikingije Covid-19 dose ya mbere bakabakaba miliyoni 3 n’ibihumbi 530, naho abafashe doze zombi basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 750.
Ku birebana n’ibipimo bimaze gufatwa mu gihugu hose abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 25 bakaba aribo bamaze kwipimisha.
Dr Sabin Nsanzimana akaba akangurira buri munyarwanda kujya yipimisha Covid-19 kugira ngo ajye amenya uko ahagaze n’uko yitwara,anashishikariza buri wese kwikingiza kugira ngo yongerere ubudahangarwa umuriri we mu kwirinda Covid-19.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe