Mu mezi 11 BDF yatanze inguzanyo nzahurabukungu zihagaze asaga miliyari 5

Yanditswe: 20-02-2022

Ubuyobozi bwa BDF,nk’ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse kubona ingwate ngo babone inguzanyo buvuga ko bamaze gutanga inguzanyo isaga miliyari 5 ku mishinga 5308 binyuze mu Kigega nzahura bukungu.

Munyeshyaka Vincent umuyobozi mukuru wa BDF avuga ko muri uyu mwaka wa 2021,mu mezi 11 gusa bari bamaze kurangiza gufasha imishinga isanzwe 2348 ifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 700 mu gihugu hose.

Yakomeje agira ati “uyu mubare dutanze ntabwo dushyizemo cya kigega cyo kuzahura ubukungu ku buryo tugendeye kuri raporo yo mu cyumweru gishize yo ku italiki 10 ukuboza,bigaragara ko tumaze gutanga inguzanyo ku mishanga 5308,aho tumaze gutanga amafaranga asaga ho gato miliyari 5.”

Akomeza avuga ko aya mafaranga yatanzwe ku mishanga iri mu gihugu hose. Ahanini aya mafaranga akaba atangwa hagamijwe kuzahura imishinga yahuye n’ingaruka za COVID-19.
Ingamba zagiye zifatwa mu kwirinda COVID-19 nka Guma mu rugo,Guma mu karere, gufungura hamwe ku bacuruzi ahandi hadafunguye,kwemerera bamwe gukora (abacuruzaga ibiribwa) mu gihe abandi batakoraga,n’izindi zagiye zigira ingaruka zinyuranye ku mishinga ya bamwe mu bashoramari bigatuma isubira inyuma cyane, imwe igahomba cyangwa ikadindira.

Gusa Abanyarwanda cyane cyane abo imishinga yabo yazahajwe n’ingaruka za COVID-19 bakaba bashishikarizwa kugana ikigega nzahurabukungu kugira ngo kibafashe kongera kwiyubaka muri business zabo dore ko inguzanyo gitanga ziba ziri ku nyungu iri hasi cyane ugereranije n’inyungu itangwa ku zitangwa n’ibigo by’imari bisanzwe.

Hatangimbabazi Theodore umuyobozi w’umusigire ushinzwe ishoramari mu karere ka Nyabihu avuga ko izi nguzanyo zitangwa zishyurwa ku nyungu ya 8% mu gihe izisanzwe mu bigo by’imari zigera kuri 21%.

Dr Uziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ubwo yaganiraga n’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri uku kwezi k’Ukuboza 2021 yatangaje ko ikigega cyashyizweho muri Kamena 2020, kikaba yari gahunda ngari yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo,hibandwa cyane mu nzego z’abikorera.

Akaba ari nayo mpamvu yavuze ko abaturage bose bujuje ibisabwa bakwiye kugana iki kigega bagahabwa inguzanyo izabafasha kuzahura imishinga yabo dore ko iki kigega cyanongereye ubushobozi,aho kimaze kwikuba kabiri ku bushobozi cyari gifite. Kuri ubu kikaba kigejeje ku bushobozi bwa miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe