“Uwakingirwa ntagaragaze ibimenyetso nibwo twagira ikibazo” Dr Menalas avuga ku rukingo rwa Covid-19 ku bagore batwite.

Yanditswe: 20-01-2022

Mu gihe abagore bamwe batwite n’abonsa bagenda bagaragaza ko bafite ubwoba bwo kwikingiza, kuko hari bagenzi babo bikingije bakagaragaza ibimenyetso rw’uko rwabaguye nabi, Dr Dr Menelas Nkeshimana avuga ko ahubwo uwafashe urukingo ntagaragaze ibimenyetso ariwe utera impungenge.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, bamwe mu bagore bari muri ibi byiciro bagiye bagaragaza ko batinye kwikingiza kubera ko hari bagenzi babo babonye rubamerera nabi.
Uwitwa Speciose utuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yabonye muramukazi we yikingiza akamererwa nabi, bityo akaba yumva atakwikingiza kugeza nibura abyaye, akajya mu cyiciro cy’abonsa.
Mu magambo ye yagize ati’ Ntabwo ari umuntu umwe nabonye amererwa nabi, umugore wa musaza wanjye we dutwite inda zirutanwa ukwezi naramwiboye ni nanjyewe wamurwaje kuko yararembye nyuma yo gufata uru rukingo.”
Speciosa akomeza avuga ko yafashwe no kuruka ndetse no guhitwa, kuburyo ngo bari bafite ubwoba bwo kuba inda igiye kuvamo. Bityo bikamutera ubwoba ko yumva nawe ariko yahita amera arufashe.
Mukamana Liberee nawe utwite inda y’amezi 8 uvuga ko yatinye kwikingiza, ahubwo akaba yumva ibyiza yabanza akabyara kuko yabonye bamwe batwite urukingo rubazahaza.
Yagize ati” Njyewe rero nabonye abantu benshi uru rukingo rubagwa nabi. Cyane iyo dihuye n’abagore kwa muganga aho twagiye kwisuzumisha inda. Ubwo rero rwose njyewe numva n’ubundi ndi hafi yo kubyara nzabikora nibura nabyaye.”
Mukamana avuga ko atewe impungenge cyane n’ukuntu yafata uru rukungo wenda rukaba rwatuma umwana we agira ibibazo kandi n’inda iheruka yararwaye ikavamo. Bityo akaba yumva yakwigengesera ku kintu cyose gishobora gutuma adakikira umwana we, usigaje ukwezi.
Gusa izi mpungenge Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19 mu Rwanda yazimaze abagore batwite, aho yagaragaje ko kuva iyi gahunda yo gukingira abagore batwite n’abonsa yatangira nta bimenyetso bidasanzwe ibi byiciro byigeze bigaragaza.
Mu magambo ye yagize ati’ Ingaruka cyangwa ibimenyetso byagiye bigaragara ni izisanzwe nk’izindi nkinko zose. Hari ababyimbirwa, hari abababara cyangwa ukumva akaboko karemereye, yacitse intege, yagize umuriro n’ibindi, Ibyo kandi ni ibisanzwe ntabwo ari umwihariko ku rukingo rwa Covid.”
Dr Nkeshimana yashimangiye ko ubundi urukungo rwose umuntu afasha rugira ibimenyetso bigaragara bitewe na nyiri kurufata, ariko agaragaza ko aribyo bigaragaza ko koko urukingo rwageze mu mubiri w’umuntu. Aho yagaragaje ko ahubwo uwaba atagize ikimenyetso na kimwe agaragaza, ariwe watuma abantu bagira amakenga niba koko urukingo rwakoze.
Yagize ati” Uwatewe urundi rukingo mbere yumva ko ntaho bitandukaniye.kuko uba uteye umubiri ibirango by’indwara. Ahubwo nta kimenyetso uyu muntu yagize nibwo wagira amakenga niba urukingo rwari ruzima.”
Dr Nkeshimana yatanze inama ku bagore batwite n’abansa, bakigaragaza inzitwazo zatuma badafata inkingo byanashyira mu kaga bo ubwabo ndetse n’abana batwite, kandi zaragaragaye ko zirinda abagore batwite n’abonsa.
Yagize ati “Inama ya mbere ni ukutakerensa Covid. Cyane cyane abagore batwite bararwaye cyane baranaremba bajya mu Bitaro, bamwe inda zivamo ndetse bamwe bahasiga ubuzima n’abo batwite. Birababaje cyane kuba umuntu yagira ibyago biturutse kuri Covid-19 kandi ifite urukingo gusa kuko umuntu atabihaye agaciro.”
Yasabye abagore guha agaciro izi nkingo kugira ngo batazajya mu mubare w’abatari bake igihugu cyatakaje, kuko banze kwikingiza. Aho ashimangira ko Kwumva ngo umugore utwite yapfuye iba ari inkuru mbi cyane kuko abantu baba babuze abantu babiri icyarimwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, kuko byagaragaraga ko icyorezo cyari cyagaragaye kizwi ku izina rya Delta cyibasiraga abagore batwite n’abonsa kikabazahaza ndetse kikanatwara n’ubuzima bwabo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe