Nyamasheke : Abagore batinyutse gukorana n’Ibigo by’imari barishimira iterambere bagezeho

Yanditswe: 22-01-2022

Bamwe mu bagore bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kugera kure mu iterambere babikesha gukorana n’ibigo by’imari.
Mukanyandwi Dancille, utuye mu Murenge wa Macuba, avuga ko amaze imyaka irenga 20 akora ubushabitsi butandukanye bwatumye yiteza imbere nyuma yo gukorana n’Ikigo cy’imari.

Yagize ati “Natangiye gukora ubushabitsi mu 1995, icyo gihe nacuruzaga isambaza, nyuma nza kubireka njya mu bucuruzi bw’ibisheke, ubu ncuruza imyenda y’abageni. Natangiriye ku gishoro cy’amafaranga 1000, ubu ngeze ku gishoro cya miliyoni eshanu mbikesha inguzanyo nahawe n’Ikigo cy’imari.”
Uyu mugore avuga ko mu mwaka w’2000 yabaye umunyamuryango w’Ikigo cy’imari kitwa Umurimo Finance LTD, aha ngo niho yatangiriye kuba rwiyemezamirimo ufatika.

Ati “Ku nshuro ya mbere bangurije amafaranga ibihumbi 500, maze kuyishyura banguriza miliyoni. Iyo miliyoni niyo nahereyeho ntangira gucuruza imyenda y’abageni n’ibindi bigendana n’imihango y’ubukwe, ubu ngeze ku rwego navuga rushimishije kuko ndi rwiyemezamirimo ufatika mbikesha gukorana n’ikigo cy’imari.”
Ntabanganyimana Agathe, ni umukobwa w’imyaka 19, nawe avuga ko amaze kugera kure bivuye ku gukorana n’ikigo cy’imari.

Ati “Ndi umucuruzi w’ibisheke kandi maze kwiteza imbere. Nahereye ku mafaranga ibihumbi 10, ubu mfite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 250, ariko harimo n’inguzanyo y’ibihumbi 100 nafashe muri Umurimo Finance LTD ubu noroye inkoko 50 mfite n’ibyana by’ingurube bitatu nyuma yo kubona iyo nguzanyo kandi ndi hafi kurangiza kwishyura ngafata indi.”

Umuyobozi wa Umurimo Finance LTD, Sibomana Innocent, Umucungamutungo wa Umurimo Finance LTD ishami rya Macuba, avuga ko abagore baza ku isonga mu gukorana n’iki Kigo cy’imari.
Yagize ati “Mu banyamuryango basaga ibihumbi 7000 bafite, abarenga ½ ni abagore.”

Yongeyeho ko 1/3 cy’inguzanyo batanga isabwa n’abagore ku giti cyabo cyangwa abagore bibumbiye mu makoperative hamwe n’abandi bakora ubushabitsi butandukanye ku giti cyabo kandi ko ku bijyanye no kwishyura inguzanyo, abagore baza ku isonga mu kwishyura neza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe