Hari abagaragara nk’abakeneye ubukangurambaga bagifite urujijo ku kwikingiza Covid-19

Yanditswe: 20-01-2022

Bamwe mu baturage bavuga ko bafite urujijo ku cyorezo cya Covid-19 ndetse amakuru bayumvaho,ayo basoma ndetse n’ibigenda biyivugwaho kuri murandasi n’ibihuzwa na Bibiliya, bibatera impungenge, bamwe bakaba bumva batakwikingiza.
Umwe mu bagabo batashatse ko amazina yabo atangazwa wahuriye n’umunyamakuru w’agasaro.com I Kabgayi, yatangaje ko yumvise anasoma amakuru menshi kuri internet, muri yo akaba yarumvise bavuga ingaruka mbi zizagera ku muntu wikingije COVID-19 yaba ku buzima ndetse no ku myizerere y’iyobokamana bimitera gufata umwanzuro wo kutikingiza.
Yagize ati “nawe se usanga iyo usomye ibitekerezo by’abaganga b’inzobere muri Amerika no mu Burayi kuri murandasi,usanga nabo ubwabo icyi cyorezo batakivugaho rumwe. Ubwabo bahanganisha ibitekerezo bamwe bavuga cyane ububi bw’urukingo rwa Covid-19 n’uburyo abarukoze ndetse bagakora n’icyi cyorezo bari bagamije kugenzura,kugurisha inkingo bagamije inyungu no kwangiza ubuzima bw’inyokomuntu. Abo bakitwa aba “anti-vaccine cyangwa abadashyigikiye urukingo.”
Abo bakanerekana ingaruka zimwe zigera kandi zizanagera ku bikingije. Akomeza agira ati “hari n’abandi bitwa aba “pro-vaccine” bashyigikiye urukingo bavuga uburyo ari rwiza,rugamije kurinda Covid-19 ubuzima bw’umuntu, uko rufasha umubiri ndetse bakerekana n’ingaruka isi yagira urukingo rutitabiriwe.”
Yongeraho ko we yiyumviye aho bavuga ko abagabo barufashe bamwe bashobora guhinduka ibiremba cyangwa se intanga zabo zikangirika ari nako ubuzima bw’imyororokere buhinduka.
Ngo hari aho bavuga ko hari abakingirwa amaraso yabo akavura ndetse ngo yaniboneye na videwo z’aho mu bihugu by’I Burayi bakora imyigaragambyo bagamije kwamagana urukingo rwa Covid-19 bavuga ko rugamije kungura agatsiko k’abaherwe bacye barukoze barugurisha ibihugu bakicyirira. Anavuga ko hari n’aho inkingo z’ubwoko runaka zangwa zikoherezwa muri Afurika, ibyo nabyo bigatera impungenge.
Anongeraho ko no mu Rwanda hari ababisomye kandi bakanabitangaza nubwo batanga ibyavuzwe n’abahanga ku bemera urukingo cyangwa abatarwemera, ubyumva akihitiramo icyo akwiye gukora.
Atanga urugero ku muyoboro wa youtube witwa gentil gedeon official aho avuga ko hari aho bavuga ibiganiro bifite insanganyamatsiko zigira ziti “ibyo twahishwe ku rukingo rwa covid-19”, “mu kwa 11 haratanga pasiporo ku bikingije” cg “covid-19 ni indwara ya Baringa ?”.
Undi mugore w’I Kigali abigereranya n’ibyanditswe muri Bibiliya. Avuga ko uru rukingo bivugwa ko kurufata ari ku bushake akibaza impamvu abatazarufata ku bushake bwabo nabo hari ibyo bazavutswa birimo kugura no kugurisha, kujya aho bashaka,n’ibindi.
Akaba ariho ahera avuga ko iby’uru rukingo abihuza n’ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cyangwa umutwe wa 13 aho inyamaswa zihavugwa zigereranya ubwami buzaba buriho ku isi, asangaiki gihe ari cyo ubu bwami bwatangiye gusohorezamo ubuhanuzi buhavugwa. Ati” ibi bitekerezo tubisangiye na benshi bicecekeye kandi amabwiriza aherekeza uru rukingo aca amarenga ku bivugwa muri Bibiliya.”
Muri iki gice cyangwa uyu mutwe wa Bibiliya uyu mugore avuga, muri Bibiliya yera, guhera ku murongo wa 15 kugeza kuwa 17 hagira hati“ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka,ngo kivuge kandi kicishe abatakiramya bose.
Itera bose aboroheje n’abakomeye,n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda keretse afite icyo kimenyetso…”
Iyi myumvire n’indi iri muri bamwe, ikaba itera urujijo ndetse n’impungenge bamwe mu bantu basoma amakuru kuri Covid-19 kuri internet ndetse na bamwe mu bakristo bavuga ko babihuza n’ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe n’igitabo cya Daniel, bamwe muri bo bagafata umwanzuro wo kuba batakwikingiza.
Bitewe n’ibitekerezo bamwe mu baturage bagaragaje muri iyi nkuru, haracyasabwa ubukangurambaga Kuri COVID -19 n’urukingo ruyikingira kugira ngo ababishidikanyaho bahindure basobanurirwe byimazeyo bahindure imyumvire. Bikaba biha umukoro ubuyobozi, abanyamadini,abaganga n’abafashamyumvire basobanukiwe neza n’iby’izi ngingo.
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe