Imishinga y’agaciro gasaga miliyari 6 yahakaniwe inguzanyo na BDF abandi barayihombya

Yanditswe: 20-02-2022

Ubuyobozi bukuru bw’ikigega BDF bavuga ko bamaze gufasha imishinga ikabakaba ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora. Gusa kubera ko abagana iki kigega baba ahanini badasobanukiwe n’ibisabwa,imishinga myinshi ikaba ihakanirwa n’iyemerewe bamwe muri ba nyirayo bakaba bahombya BDF.

Umuyobozi mukuru wa BDF Munyeshyaka Vincent,avuga ko mu myaka 10 BDF imaze ikora,bafashije imishinga ibihumbi 44 na 625 ifite agaciro ka miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mishinga nzahurabukungu hafashijwe igera ku bihumbi 5 na 308 ifite agaciro k’asaga gato miliyari 5 muri uyu mwaka, kugeza mu mpera z’Ugushyingo 2021. Gusa nubwo hafashijwe umubare muto w’imishinga, ngo bari bakiriye ubusabe bw’igera kuri miliyari 6 n’ibihumbi 200.

Indi ikaba yarahakaniwe kubera kutuzuza ibisabwa. Mu bisabwa umugenerwabikorwa hakaba harimo ingingo zinyuranye ariko cyane cyane kwerekana ko umushinga we wari uriho mbere ya COVID-19,akagaragaza ipatante yerekana ko yakoraga muri icyo gihe.

Ibi bikaba bifasha koko kwerekana ko umushinga wari uriho kandi nyirawo akaba yarakoraga,ukaba waradindijwe n’ingaruka za COVID-19.

Bagendeye ku bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na USAID bugamije kureba uko abantu basobanukiwe kandi bazi imikorera ya BDF,bwerekanye ko hari benshi mu baturage badasobanukiwe n’imikorere yayo,bakaba baba bafite amakuru atari yo cyangwa atuzuye.

Munyeshyaka Vincent, umuyobozi wa BDF agaruka kuri iyi ngingo yagize ati “ byagaragaye ko 36% bazi ko BDF yashyiriweho urubyiruko, 38% bazi ko yashyiriweho urubyiruko n’abagore, hari n’abazi ko BDF ari ikigo cyashyiriweho kugira ngo gihe abaturage bakennye amafaranga.”

Ubu buryo bwo kumva BDF,ubuyobozi bwayo bukaba bwaratangaje ko buza ari imbogamizi ikomeye mu kubahiriza inshingano n’ibyo BDF ikora.

Ku birebana na bimwe mubyo umuturage ushaka ko umushinga we uterwa inkunga na BDF aba yujuje,harimo no kuba nyirawo aba akwiye kumenya ko nawe awugiramo uruhare byibura kuri 50%.

Mugwaneza Carine ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri BDF avuga kuri iyi ngingo yagize ati “turashishikariza urubyiruko guhaguruka bagashakisha urwo ruhare hanyuma tukabaha urundi ruhare.”

BDF itanga inkunga ku mishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi ,aho ihabwa 50% by’amafaranga y’igishoro atazishyurwa ,ndetse igatanga n’inguzanyo iba ifite inyungu ntoya iba yunguka hagati ya 11% na 12%, mu gihe inguzanyo itangwa mu kigega nzahurabukungu yo yunguka 8%.

Bitewe n’uko hari abafite imyumvire y’uko amafaranga BDF itanga aba ari ay’ubuntu, hari abahabwa inguzanyo binyuze muri yo bakanga kwishyura, bityo bikayishyira mu gihombo.

Mu myaka 10 ishize BDF ikora, bikaba byaratangajwe ko yagize igihombo kingana na 10.9%. Ibi bivuze ko mu mafaranga 100 yagiye atangwa na BDF hagiye harimo hafi 11 ataragaruka. Kuri ubu BDF ikaba iri guharanira uko yayagaruza. Muri uyu mwaka wa 2021 hakaba hamaze kugaruzwa asaga miliyari 1.
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe