Abagore bahisemo umwuga wo kogosha barakangurira bagenzi babo kuwutinyuka

Yanditswe: 04-12-2021

Iyo ugiye muri ‘salon de coiffure’ zogosha imisatsi hirya no hino mu Gihugu usanga abiganje muri aka kazi ari ab’igitsina gabo ,icyakora uko iminsi ihita indi igataha, usanga n’ab’igitsinagore bagenda binjira muri uyu mwuga bakaba basaba bagenzi babo kwitinyuka.
Mu duce dutandukanye tw’u Rwanda usanga abakora akazi ko kogosha ari ab’igitsina gabo, ariko uko iminsi ishira indi igataha hari aho usanga ab’igitsinagore binjiye muri uyu mwuga bakaba bashishikariza abawutinya kwitinyuka.
Uwimana Divine w’imyaka 21 ni umwe mu bakobwa bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro, ukora akazi ko kogosha. Yagize ati “Natangiye aka kazi mu mwaka wa 2018 nyuma yo guhabwa amahugurwa na WDA bagenzi banjye baransekaga, abakuru bo bakavuga ko ngiye kuba ingare, inshinzi n’andi mazina ngo kuko nta mukobwa cyangwa umugore wo gukora akazi ko kogosha.”
Arakomeza ati “Nirinze kubatega amatwi kuko nari mfite intego ndagenda nkomeza akazi kanjye kuri ubu mfite inka naguze mu mafaranga yavuye muri aka kazi nkaba nshishikariza bagenzi banjye bitinya kwitinyuka ntibite ku bababwira amagambo yo kubaca intege kuko uyu mwuga ni mwiza kandi ushobora gutunga umuntu. Icyo abakobwa n’abagore basabwa nukwitinyuka kandi bakajya kuwiga kuko leta yaduhaye amahirwe yo kwiga imyuga kabone niyo waba ukuze cyangwa utaragize amahirwe yo kwiga andi mashuri.”
Imanizabayo Aliane w’imyaka 24 atiye mu Karere ka Gasabo nawe ngo ni umwogoshi. Ati “Nize kogosha ntewe inkunga n’umushinga wa SOS Rwanda, ufasha abagore n’abakobwa kwiga imyuga iciriritse. Ubu ndi umwogoshi wabigize umwuga muri centre ya Kagugu. Ndashishikariza bagenzi banjye b’abakobwa gukura amaboko mu mifuka bakiga uyu mwuga kuko urimo amafaranga yatunga umuntu.”
Uko iminsi ishira indi igataha, Abanyarwandakazi basigaye batinyuka gukora imyuga yasaga n’aho igenewe abagabo nko gusudira, kubaza, gusiga amarange, kogosha, gukanika, uburobyi, ubukorikori n’indi itandukanye. Ibi na byo bigaragaza indi ntambwe mu iterambere ry’abagore mu Rwanda.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bakava kuri 31% bariho mu 2018 bakagera kuri 60% mu 2024, ab’igitsinagore by’umwihariko bakaba bashishikarizwa kwiga imyuga.
Mutamba Jeanette

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe