Ababyeyi barasabwa kurohereza abana b’ingimbi n’abangavu kwikingiza COVID-19

Yanditswe: 20-01-2022


Minisiteri y’ubuzima itangaza ko guhera kuwa 23 Ugushyingo Rwanda hazatangira igikorwa cyo gukingira COVID-19 ku bana b’ingimbi bari hagati y’imyaka 12 na 18 aho abayeyi basabwa kuzaborohereza mu kubafasha kuzuza ibisabwa ngo bikingize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’ubuzima Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Ugushyingo 2021, akangurira ababyeyi kuzuzuriza abana babo icyangombwa gisabwa ndetse no kubakangurira kwikingiza COVID-19 mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abana babo kuko nabo bashobora kuyandura.
Mu butumwa yanyujije mu itangazo yagize ati “turashishikariza ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero kubafasha kubona urukingo babasinyira urwandiko rubemerera kwikingiza”.
Yongeyeho ko ku bana badafite ababyeyi babo bwite, Minisiteri itangaza ko bazajya basinyirwa urwo rwandiko n’ababarera byemewe n’amategeko.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko ubushakashatsi bwamaze kwemeza ko abana b’ingimbi n’abangavu nabo bashobora guhabwa urukingo rwa COVID-19 uhereye ku myaka 12. Akaba ari nayo mpamvu iyi gahunda yo kubakingira izatangirira mu mugi wa Kigali kandi uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’ubuzima ikazabimenyekanisha.
Bamwe mu bana bagejeje iyi myaka bavuga ko kubakingira niba ntacyo bitwaye ari ngombwa kuko nabo bashobora kwibasirwa n’icyi cyorezo, kandi bakaba bacyanduzanya byoroshye.
Kwizera w’imyaka 15 yagize ati “ibaze duhurira ku mashuri,mu nzira tujya kwiga n’ahandi hatandukanye. Biroroshye ko uwakwandura COVID-19 yayanduza n’abandi.Niba ntacyo byatwara ubuzima bwacu barabisuzumye neza, badukingira kuko n’ubundi natwe tuba muri Sosiyete twakwandura cyangwa tukanduza.”
Sebazungu umwe mu babyeyi avuga ko kwirinda Covid-19 ari ngombwa yaba ku mukuru ndetse no ku mwana. Kuba u Rwanda rugiye gukingira ingimbi n’abangavu akaba ari intambwe nziza nk’umubyeyi yishimira.
Kugeza kuri uyu wa 21 ugushyingo 2021 abamaze gukingirwa COVID-19 doze zombi mu Rwanda bakaba ari miliyoni 2 n’ibihumbi 953 na 747 naho abamaze kwikingiza doze ya mbere bakaba basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 583.
Abasesengura bakaba bavuga ko kuba barabanje gukingira abakuze barengeje imyaka 18 none bakaba bagiye gukingira n’abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 12 na 18 bizatuma umubare w’abikingije urushaho kuzamuka bityo bikazqtuma abandura Covid-19 bagabanuka cyane mu gihugu hose, aho basanga bizatuma icyi cyorezo kiranduka burundu.
Mukamana umwe mu bikingije COVID-19 ati “nidukomeza gukaza ingamba, tukirinda kandi twarakingiwe, buri wese akabizirikana,icyi cyorezo kizacika.”

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe