Kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere byashizwe mu itegeko

Yanditswe: 15-03-2016

Umushinga w’itegeko rigena imyororkere y’abantu uherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, harimo ingingo ivuga ko ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere zikiyongera ku zindi nshingano ababyeyi bari basanzwe bafite ku bana babo. Gusa iyi ngingo abadepite abanje kutayumva kimwe aho bamwe bibaza impamvu yaba itegeko.

Depite Nyirahirwa yavuze ko iri tegeko n’ubwo ryagoranye mu buryo bwo kuryubaka no gutuma riba itegeko, bityo ngo ingingo ivuga ku kuganiriza abana uburyo bw’imyororokere yari ikwiye kuba ubukangurambaga aho kuba ingingo y’itegeko.
Ati “Ibi ubundi ababyeyi basanzwe babitozwa muri gahunda zitandukanye, ariko nitubigira itegeko, n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa cyangwa kugenzura ko byashyizwe mu bikorwa bizagorana.”

Yavuze ko iyo urebye nko ku ngingo ikurikiraho, iha leta inshingano zijyanye no guteza imbere ubuzima, ushobora kuzabaza leta igihe itakoze ibyo yagombaga gukora, akibaza nk’umubyeyi utabikoze uburyo azakurikiranwa.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney we yagize ati “Kuvuga ubuzima bw’imyororokere mu buryo bw’ubukangurambaga ubusanzwe, hari ibyo dutozwa kubwira umwana uko abaho, uko akura, ibijyanye n’ibitsina kugeza akuze. Ibi nibyo dushaka kubwira ababyeyi. Ariko iyo ubwiye umubyeyi ngo aganirize abana ubuzima bw’imyororokere azajya kuvuga se uko baringaniza urubyaro kandi abibwira umwana ? Ni ubukangurambaga, numva itagomba kuba ingingo y’itegeko.”

Depite Mureshyankwano yavuze ko kuba byashyirwa mu itegeko bikibutsa abatabikoraga ndetse n’ababikoraga gake bakumva ko ari inshingano zabo nta kibazo kirimo, ku buryo ngo uretse inshingano umubyeyi asanganywe yo kwita ku mwana, hiyongereyeho iyo kumuganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Uyu mushinga w’itegeko wagejejwe ku badepite mu 2011, unavuga ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kubyara umubare w’abana ashaka akurikije ubushobozi afite, ariko bikaba inshingano za leta kwigisha abaturage kubyara abo bashoboye kurera

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe