Uburenganzira butangwa n’ Amategeko bwakuyeho umuco wo gukazanura

Yanditswe: 08-07-2021

Gatarina Mukambuguje ni umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko, avuga ko mu myaka yo mu bukumi bwe hariho umuco wo gukazanura, aho benshi mu bakobwa bashakaga abagabo babanzaga gusogongerwa na ba sebukwe.

Agira ati “navutse mu mwaka w’i 194, Rudahigwa yari ku ngoma.Icyo gihe na mbere yaho uwo muco wabagaho si ukubeshya.
Nubwo njye bitambayeho ariko hari abo byabayeho kandi ntibibashimishe bakanuma kuko uwari kubivuga bari kumufata nk’ingare cyangwa igishegabo mu muryango.”

Akomeza agira ati “nta burenganzira umugore yari afite bwo kuba yabihakana nubwo yaba atabishaka, umugore yaratsikamirwaga kuri iyo ngingo. Ibaze nawe uwo musaza ku nkumi, yashoboraga kuba yagutera ibirwara cyangwa akagutera inda. Ibaze kurera umwana wa sobukwe.”

Ngo iyo byagendaga bityo sebukwe w’umukobwa yagabiraga umuhungu we inka, bikarangirira aho umukobwa ntacyo yavuga.

Umukobwa kandi ngo ntiyabaga afite uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bazabana, ahubwo imiryango n’ababyeyi niyo yahitiragamo umwana wabo umusore bazabana cyangwa umukobwa. Gatarina ati “urumva ko byari bibi, babaga bataziranye”.
Agereranya ubukwe bw’ubu n’uko cyera byagendaga, Mukambuguje yavuze ko ubu umugore afite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo uwo bazabana, akamumenya neza, akagenzura imico ye kandi akaba aziko ari umugabo we wenyine.

Yagize ati “ubu muri iki gihe itegeko ryemerera umugabo gushaka umugore umwe kandi mu gusezerana bakabaza buri wese niba yemera uwo bagiye gushakana ku bushake bwe. Bagasinya amasezerano y’uko umwe abaye umugore w’undi, undi umugabo w’undi.”
Ashingiye kuri ayo masezerano, Gatarina avuga ko ubu n’uwagerageza gukazanura yitwaje ko ari sebukwe w’umukobwa, amategeko atabimwemerera, kuko ateganya ibihano ku muntu ukoresha imibonano mpuzabitsina undi muntu atabishaka,aho bifatwa nk’ihohotera.

Mutabazi Jean Marie ni umusore w’imyaka 28, avuga ko umuco wo gukazanura wari umuco mubi cyane. Ati “tekereza papa yaryamanye n’umugore wanjye, ni ishyano, ni akumiro, ubwose nanjye naryamana nawe nkumva ndi muzima. Ni byiza ko haje amategeko yaciye uko kuvutswa uburenganzira ”
Ntivuguruzwa Emmanuel,
umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana,
avuga ko kuri ubu amategeko aha uburenganzira umugore ku mugabo we ndetse n’umugabo ku mugore we.

Agira ati “ubu ugushyingirwa kwemewe ni ugukorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.”

Mu bigenderwaho, avuga ko umugabo agomba kugira umugabo umwe n’umugore bikaba uko.
Yongeraho ko bitewe n’imiterere y’itegeko, nta wakwitwaza uwo ariwe cyangwa icyo ari cyo ngo abe yakwangiza amasezerano y’abashakanye ahohotera umwe muri bo. Uwabikora wese ngo yahanwa n’itegeko.
Akaba ariho ahera avuga ko ibyo gukazanura bitabaho kuko byaba ari uguhohotera umugore mutashakanye, kandi amategeko akaba agena ibihano ku bakora nk’ibyo.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.