Uko wakwirinda gusesagura amafaranga ukiri umukobwa

Yanditswe: 13-04-2016

Abantu bamwe na bamwe b’urubyiruko barimo n’abakobwa batarubaka ingo,bakunda gusesagura imitungo bafite ,cyane cyane amafaranga batunze cyangwa bahembwa bakayapfusha ubusa mu bintu bitari ngombwa cyane bagamije kwinezeza,ugasanga nta ntumbero y’ejo hazaza mu kuzigama no kubungabunga ibyo bafite,kandi nyamara kwizigama ku mukobwa bimuha icyerekezo cy’ubuzima.

Dore amakosa 5 uzirinda kugirango udasesagura

1.Kugura ibyo utateganije;akenshi usanga abakobwa ari bamwe mu bantu bakunda kugenda bagura ibintu byinshi bitandukanye batabiteguye,ugasanga ikintu cyose ahuye nacyo yumva yakigura.Yego koko umukobwa akenera utuntu twinshi ariko si ngombwa ko uhita wihutira kugura mu buryo utateguye ahubwo ushobora kwandika ahantu ibintu byose ukeneye maze ukazagena igihe cyo kujya kubihaha byose.

2.Kutamenya kwizigama;Hari ubwo usanga umukobwa akorera amafaranga ariko akaba nta bwizigame agira,kuburyo amafaranga yose ahembwe ahita ayakoresha,ukwezi kukazajya gushira amerewe nabi ntacyo asigaranye cyangwa yagira ibyago akirukanwa ku kazi bitunguranye akabura uko agira kuko atigeze amenya kwizigama,kandi ugasanga ni wa mukobwa utanafite inshingano nyinshi zituma yagaragara nk’usesagura.Kwizigama rero ku mukobwa ni byiza cyane kuko bishobora kumufasha mu gihe kiba kiri imbere n’igihe yageze mu rwe amenya kuzigamira urugo afatanije n’uwo bashakanye.

3.Kwidagadura nyuma yo guhembwa;Hari abakobwa usanga bamara guhembwa bagahita bakora ikirori cyo kwinezeza,bagatumira inshuti zabo,bakaruhuka amafaranga yose yashize kuburyo umushahara wose batamenya aho wanyuze.

4.kwiyemera mu mafaranga;hari bamwe usanga basa n’abahanganye n’inshuti zabo cyangwa abo bakorana bagira ngo babemeze muri byose,ugasanga akoresha amafaranga cyane nk’uyafite ari menshi kugira ngo abandi bamutinye,mbese akaba ariwe gitangaza w’umukire kandi w’umusirimu,umutungo ugashirira muri ibyo.

5.Kugira ishyari;abakobwa benshi usanga bagirira ishyari bagenzi babo,haba mu myambarire mu kwiyitaho n’ibindi bigaragarira abantu bose,maze bagakora iyo bwabaga kugira ngo nabo bagaragare neza kurushaho,ibyo bigatuma basesagura utwo bafite kabone nubwo twaba ari duke.

Ibi byose ubyirinze ukiri umukobwa ukamenya ko ugomba kubaho neza ariko udasesaguye ntacyakubuza kuba umukobwa muzima kandi w’icyitegererezo mu bandi ndetse ukazanavamo umugore w’umutima mu rugo.

Source;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.