Impugenge abasezerana ivanguramutungo bafite ku kuzungurana

Yanditswe: 04-04-2016

Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse gitorwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ukaba usigajwe kwemezwa na Prezida wa Republika, harimo ingingo ivuga ko uwapfakaye ubu afite uburenganzira bwo kuzungura uwo bashakanye no mu gihe baba barasezeranye ivanguramutungo risesuye. Uburyo iyo ngingo yavuguruwe byusa naho abaturage bamwe batabyumva kimwe kuko hari ababona bizarushaho guteza ibibazo mu miryango aho kubikemura.

hari aho ufite ingingo ivuga ko igihe mwari mwarasezeranye ivanguramutungo risesuye ariko umwe akaza kwitaba Imana nta mwana mubyaranye ko uwapfakaye afite uburenganzira bwo kwegukana 50% y’umutungo w’uwo bari barashyingiranywe. Kuri iyi ngingo niho bamwe mu baturage bagaragaza impugenge bayifiteho.

Uwitwa Musa ukiri ingaragu yagize ati : “Nukuri rwose ibi nkimara kubyumva numvise bibangamye cyane, nonese ko umuntu yajyaga asezerana ivanguramutungo risesuye ubu noneho kongera kusezerana kuvangura bizaba bimaze iki ? igisubizo nuko uzibeshya agasezeranarana kuvangura ikizakurikira nuko umwe azajya yica undi kugirango asigarane ibyo mugenzi we yaruhiye, ikiza nuko His Excellence yasubiza uwo mushinga mu nteko bakongera bakawiga, nibitaba ibyo twe twafashe gahunda yo kuvangura umutungo tuzajya duterura kandi twirinde kubyara.”

Yarongeye ati : “ Noneho ivanguramutungo ntacyo ricyimaze naryo barikure mu masezerano kuko haba hari impamvu abagiranye ayo masezerano mbere yuko babana baba babyumvikanyeho. cyane cyane ku mitungo buri umwe mu basezeranye aba asanganywe mbere yo kubana na mugenzi we arinayo ikurura ibibazo ahanini kuko umwe ashobora kwicisha undi kugirango azegukane iyo mitungo ”

Si Musa wenyine ufite impugenge kuri iyi ngingo kuko hari n’ababona ko iri tegeko rizagira uruhare mu gutuma urukundo rurushaho gushingira ku mitungo ndetse bikanatuma ababyeyi bivanga cyane mu rukundo rw’abana babo kugirango bashake abafite imitungo.

Uwitwa Gasengayire yagize ati : “ Abantu b’iki gihe basigaye bakunda imitungo ku buryo buteye ubwoba. Nibimara kwemezwa uzajya kubona abakundana bakuruikiye imitungo baziyongera kuko hari ubwo wayikurikiraga uwo mugiye kubana yakwanga ko muvanga umutungo ukaba uragiye kuko ubona imitungo washakaga utakiyibonye.

Ubu noneho bazajya biyoberanya ahubwo buke abe amukibise amarozi ya mitungo ayegukane mu mahoro. Ikindi kandi bishobora no kugira ingaruka kuri uwo wapfakaye kuko iyo mitungo bisa naho azayihabw aku gahato kuko kuva mbere hose atayishakaga baserana, yagira ibyago akazasanga yar anafite imyenda atari azi nayo ikaba imugiye ku mutwe kandi aricyo yari yaririnze.

Gusa na none hari abatabibona kimwe naba bandi bo bakavuga ko bibaye igisubizo ku wapfakaye kuko hari ubwo yaharenganiraga.

Uwitwa Judith yagize ati : “ Ibi sinzi impamvu abantu bari kubibonamo ikibazo, ahubwo mbere nibwo byari bikojeje isoni ugasanga abo washatsemo bakwirukanye mu mitungo y’uwo mwashakanye bakayisigaramo wowe ukajya kubaho mu buzima bubi.

Yego igihe nta mwana ufite kandi mwarashatse ivanguramutungo nabo ntibaviramo aho ariko rwose uburyo iryo tegeko rivuga ndumva bisonutse biha uburenganzira buri wese dore ko imitungo yose atazayegukana azatwara igice kimwe”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe