Nyanza: Abagore bakanguriwe gusezerana byemewe n’amategeko

Yanditswe: 19-12-2021

Igikorwa cyo gusezerana byemewe n’amategeko ni kimwe mubyo abagore bo mu karere ka Nyanza bashimira uburyo gikorwa n’inzego z’ibanze bigatuma basobanukirwa n’uburenganzira bwabo cyane ku mutungo.

Mukeshimana ni umugore w’i Nyanza. Avuga ko aho avuka nyina na se batari barasezeranye byemewe n’amategeko ariko ko yakuze abona ingaruka zabyo cyane cyane mu kuvutswa uburenganzira ku mutungo nyina yakorerwaga na se.
Ati “twezaga imyaka myinshi tukanorora ariko papa yashoboraga kugurisha iyo myaka akagurisha nk’ikimasa kandi mama ntabe yatinyuka kumubaza ku mafaranga yavuyemo cyangwa ku mpamvu yabigurishije,akaba yayanywera agashira.”

Akomeza avuga ko ubuzima nk’ubu bwamukoze ku mutima bituma akura yumva ko nashaka agomba gusezerana byemewe n’amategeko, kuko yatahaga ubukwe bwinshi bw’abasezeranye mu murenge akumva uburyo hari uburyo itegeko nshinga ry’u Rwanda riteganya bugena imibanire y’abashakanye n’uburenganzira bombi bakwiye kugira ku mutungo bitewe n’uburyo bahisemo gusezerana.

Yagize ati “ntaranasezerana,numvise ntabana n’uwo tutasezeranye byemewe n’amategeko kandi numvise ninsezerana nzahitamo ivangamutungo risesuye kuko numvise ari uburyo bwiza nkurikije uko inzego z’ibanze zabisobanuraga kandi koko nsezerana umugabo wanjye yarabwemeye niko byagenze.”
Abajijwe impamvu yumvise ari ubwo buryo yahitamo yagize ati “ni bwiza, ni amasezerano abashyingiranwe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose, ibyimukanwa n’ibitimukanwa kimwe n’imyenda yabo.”
Avuga ko muri iri sezerano buri umwe mu bashakanye afite uburenganzira bungana n’ubw’undi kandi ntawakora ikintu atabanje kujya inama n’uwo bashakanye. Bikaba binabafasha mu mibanire ye n’uwo bashakanye.
Mukeshimana ashima kandi inzego z’ibanze uburyo zigisha zikanahugura abagore mu kumenya uburenganzira bwabo cyane cyane mu gihe bitegura kurushinga.

Mukarusagara we avuga ko bitewe n’ubusobanuro bwimbitse inzego z’ibanze zitanga cyane cyane mu gusezerana, bituma abagore kuri ubu bashinga ingo bazi uburenganzira bwabo n’itegeko ryabarengera babuvukijwe.
Ati “ ibyo mwasezeranye n’imiterere y’amasezerano mugirana nibyo bishobora kwifashishwa mu gihe umwe yaba arenganije undi. Abagore biradufasha kuko ahanini nitwe duhura n’ibibazo.”

Kayitesi Nadine ashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore mu karere ka Nyanza avuga ko uhereye mu mudugudu,utugari no mu nzego zose, bakora ubukangurambaga cyane cyane ku bagore hagamijwe kubasobanurira uburenganzira bwabo kuko ahanini ngo usanga aribo bakunze kubuvutswa n’abagabo.
Safari Viateur
photo: KT

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.