Imicungire y’umutungo ku bahisemo ivangamutungo rusange

Yanditswe: 09-08-2016

Ivanga mutungo rusange ni uburyo bumwe anashyingiranywe bahitamo gucungamo umutungo wabo. Mu itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura ryasohotse mu igazeti ya leta No 30 yo kuya 01/08/2016, basobanura birambuye uko abashyingiranywe bahisemo ivangamutungo rusange bazajya babigenza.

Ubusobanuro bw’ivangamutungo rusange

Ivangamutungo rusange ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose.

Imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bahisemo ivangamutungo rusange

Gucunga umutungo bijyana n’ububasha bwo kuwukoresha uko bikwiye, kuwikenuza, kuwutanga no kuwugurisha haseguriwe ibyo amategeko ateganya. Abashyingiranywe bahisemo ivangamutungo rusange bacungira hamwe umutungo wabo, kandi bakagira ububasha bungana bwo kuwukurikirana no kuwuhagararira.

Umutungo wose wanditse kuri umwe mu bashyingiranywe ubarirwa mu mutungo w’abashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange.

Iyishyurwa ry’imyenda

Abashyingiranywe bafatanya kwishyura imyenda yafashwe mbere na nyuma yo gushyingirwa.

Iseswa ry’uburyo bw’ivangamutungo rusange n’inkurikizi zaryo

Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana ku buryo bungana cyangwa mu bundi buryo bumvikanye imitungo n’imyenda.

Icyakora, urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe gakurwa mu mugabane we.

Iyo ubwo buryo busheshwe kubera urupfu rw’umwe mu bari barashyingiranywe, umutungo wegukanwa n’uwapfakaye kugeza igihe izungura rikorewe.

Iyo iseswa ry’ivangamutungo ritewe n’impamvu zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ibikoresho bidashobora gusangirwa n’ibikoreshwa mu kazi k’umwe mu bashyingiranywe bishyirwa mbere na mbere mu mugabane w’usanzwe abikoresha.

Ababerewemo umwenda bafite uburenganzira bwo gusaba kwishyurwa imyenda yafashwe n’abashyingiranywe mbere yo gusesa uburyo bw’ivangamutungo rusange.

Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe hari ababerewemo umwenda batashoboye kumenya iby’iryo hinduka ngo babashe gusaba ko bishyurwa mbere, bashobora guhitamo gukurikirana umwe cyangwa undi cyangwa bose mu bari baravanze umutungo ku mwenda wose.

Byakuwe mu itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016, Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura

Ubutaha tuzakomeza kubagezaho izindi ngingo zigize iri tegeko kuko harimo inshya zivuga ibitandukanye n’iby’itegeko risanzweho ryo mu 1999.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe