Yavukijwe kwiga ahiga umuhigo w’uko bitazaba ku bakobwa be

Yanditswe: 08-11-2021

Umubyeyi Polinariya Nyirabacamubyago avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kwiga kubera imyumvire yari iriho mu buto bwe, aho abana b’abahungu bahabwaga agaciro na benshi mu babyeyi kuruta ab’abakobwa.
Uyu mukecuru w’imyaka 67 twasanze mu karere ka Rulindo avuga ko yavukanye n’abahungu 2 n’abakobwa 6.

Yagize ati “ababyeyi bankuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ababyeyi bantegeka kuza kubafasha imirimo yo mu rugo no kuragira inka.”
Yakomeje avuga ko basaza be bo bakomeje we agacikiriza ishuri bikamubabaza cyane kuko yumvaga ishuri rizagira icyo rimugezaho. Kubera ayo mateka yamubayeho,byamuteye guhiga umuhigo wo kuzita ku bana be ubwo azaba ashinze urugo,by’umwihariko abakobwa be bakaziga bakarangiza.

Yagize ati “naje gushaka mu 1973 mbyara abahungu 4 n’abakobwa 2.” Mu bana banjye nta n’umwe utarize kuko numvaga kuba ntarize kubw’ikosa ry’ababyeyi banjye, nta mwana wanjye uzahura n’ikibazo nk’icyo kubw’ikosa ryanjye.”
Kuri ubu Apolinariya yishimira ko abakobwa be bize kandi bakaba bafite akazi kubw’amashuri bize.
Yagize ati “umwe yarangije mu by’icungamutungo, ubu akora muri banki mu murenge wa Kinihira I Rulindo. Aritunze n’urugo rwe kandi nanjye amfitiye akamaro.”

Undi yize iby’amahoteri n’ubukerarugendo ubu akaba akora muri Hoteri imwe mu karere ka Musanze.
Uyu mukecuru avuga ko kuri ubu ashima imiyoborere iriho kuko ifata abana b’ibitsina byombi kimwe, ubuyobozi bukaba bushishikariza buri mwana kwiga aho busobanurira ababyeyi akamaro ko kwiga ku bana bose biciye muri gahunda y’uburezi kuri bose.

Nduwayezu Etienne avuga ko imyumvire ya cyera yo gusumbanya abana byakorwaga n’ababyeyi itari myiza kuko abana bose bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.
Agira ati “ubuyobozi bubyitaho kandi buharanira guteza imbere uburenganzira bw’umugore n’umukobwa basa n’aho bari baratsikamiwe. Ni ikintu cyiza.”
Imibare ya Ministeri y’uburezi igaragaza ko abana b’abakobwa mu mashuri yisumbuye bagaragaza ubushobozi bwo gutsinda ndetse hakaba n’aho rimwe na rimwe batsinda ari benshi kurusha abahungu.
Mu mibare yatangajwe kuwa 24 Gashyantare 2020, ku bari barangije amashuri yisumbuye, abakobwa batsinze ku kigero cya 93,2% naho abahungu batsinda ku cya 86,5%.

Abakoze ibizamini bose bakaba bari 46861 hagatsinda 41944. Muri uyu mubare 52,86% by’abatsinze bakaba bari abakobwa.
Iyi mibare ikaba igaragaza ko imyumvire mibi bamwe mu babyeyi bagiraga ku bushobozi bw’umwana w’umukobwa ipfuye,kuko umukobwa ashobora gukora icyo umuhungu yakora ndetse akaba yanagikora neza kurutaho.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.