Menya byinshi ku kwandikisha umwana wavutse

Yanditswe: 20-06-2016

Umwana wese agomba kwandikishwa mu minsi itarenze mirongo itatu (30) kuva avutse.
Iyandikisha ry’ivuka rikorwa na se w’umwana cyangwa na nyina w’umwana, bombi bataboneka bigakorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa n’uwo bafitanye isano ya hafi, umufiteho ububasha bwa kibyeyi ; bataboneka rigakorwa n’undi muntu wese wari uhari umwana avuka cyangwa uwamutoraguye, hakagaragazwa icyemezo cy’amavuko cy’umuganga cyangwa cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Rikorwa kandi hari abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka cumi n’umunani (18).

Umuyobozi wa gereza agomba kwandikisha ku mwanditsi w’irangamimerere w’ahantu gereza ayobora iherereye abana bavukiye muri gereza ayobora.

Umuntu wese wifuza kubona inyandiko y’ivuka ariko akaba atarandikishije ivuka ry’umwana mu gihe giteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi agenwa n’iteka rya Perezida ashyirwa mu isanduku y’Akarere.
Icyakora iyo umwana usaba icyemezo cy’ivuka adafite ababyeyi, ahabwa icyo cyemezo adaciwe ihazabu iteganyijwe mu iteka rya Perezida. Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze rigena uburyo iyandikwa ry’abana rikorwa

Igitabo cyihariye cyandikwamo abana bavukiye mu bigo by’ubuzima

Mu bigo by’ubuzima bya Leta n’ibyigenga habaho igitabo cyihariye cyandikwamo abana babivukiyemo hakurikijwe uko amatariki akurikirana. Umwanditsi w’irangamimerere w’aho ikigo kiri, abayobozi b’inzego za Leta zibifitemo inyungu cyangwa ab’inkiko bashobora guhamagaza icyo gitabo igihe bibaye ngombwa

Inyandiko y’ivuka y’umwana ababyeyi be batazwi

Umuntu wese utoraguye uruhinja rukivuka, se na nyina batazwi ategetswe kumenyesha ivuka mu minsi mirongo itatu (30) ku muyobozi w’irangamimerere agakora inyandiko y’agateganyo y’ivuka.

Imvugo cyangwa inyandiko imenyesha izina ry’umwana, igitsina, ahantu n’umunsi yavukiyeho. Uwamenyesheje agomba gusobanura cyangwa gukora inyandiko igaragaza uko basanze uwo mwana. Iyo bitazwi, umwanditsi w’irangamimerere agena ahantu n’umunsi w’ivuka ashingiye kuri raporo ya muganga cyangwa akurikije ibivuye ku kuntu basanze umwana ameze.

Iyo inyandiko y’ivuka y’uwo mwana ibonetse cyangwa se urukiko rukemeza amavuko ye, inyandiko y’agateganyo yari yakozwe ivanwaho bisabwe n’umuntu wese ubifitemo inyungu

Imenyesha ry’umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe

Mu nyandiko y’ivuka, iyo ababyeyi batashyingiranywe, imvugo imenyesha izina rya se w’umwana ntivuga ko amwemeye keretse iyo iturutse kuri se ubwe. Mu gihe cyo kwandikisha umwana, umwanditsi w’irangamimerere agomba mu buryo bushoboka gusaba nyina w’umwana kuvuga se w’umwana na we agahamagazwa kugira ngo yemere umwana. Iyo ukekwa kuba se w’umwana atamwemeye cyangwa atazwi umwanditsi w’irangamimerere yandika umwana kuri nyina akanamusaba kumutangira ikirego kigamije gushaka se

Itangwa rya kopi y’inyandiko y’ivuka

Umuntu wese ashobora guhabwa kopi y’inyandiko y’ivuka rye cyangwa inyandiko igaragaza ingingo z’ingenzi zayo. Uretse abo nyiri ubwite akomokaho, abamukomokaho bo mu rwego rutaziguye, uwo bashyingiranywe, umurera cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko, nta wundi muntu ushobora guhabwa iyo kopi bidaturutse ku ruhushya rutangwa na nyirayo.

Mu gihe banze gutanga iyo kopi, uwo babyimye ashyikiriza ikibazo cye ukuriye umwanditsi w’irangamimerere. Iyo ntacyo abivuzeho, ikibazo cye agishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha

Byakuwe mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango

Ibitekerezo byanyu

  • ESE iyo umuntu yandikishije umwana ariko nyuma agashaka guhindura amazina yandikishije mbere bugenda bite mudufashe.

  • umuntu abayarange numugabo ariko akihakana umwana nyina akamwiyandikishaho nyuma umwana yamara gukura se akamyifuza akifuza noneho kuba yams it and I lush who kdi nanyina atagishaka ko yakwitwase butewe nuko yirwanyeho undi agaramye iyo ariko yabona umwana akuze akifuzako yabuwe umuntu yabigenza ate ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe