Arabia Saudite : abagore 16 gusa nibo batinyutse kwiyandikisha ku ilisiti y’itora

Yanditswe: 31-08-2015

Mu gihe abagore bo muri Arabiya Saudite bemerewe gutora bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, kuri ubu abagera kuri 16 nibo bonyine babashije kwiyandikisha kuri listi y’itora mu gihe igihugu cyose gifite abaturage basaga miliyoni 18, ibi bikaba byerekana ko abagore biyandikishije ari 0,0000079% by’abaturage bagejeje igihe cyo gutora.

Iki gihugu kizwiho kuba gifite amategeko atorohera abagore, ibi bikaba ari nayo mpamvu hagaragaye umubare muke w’abagore biteguye kuzitabira amatora bwa mbere.

Nyamara ubwo abagore bari bakimara kwmererwa kuba batora cyangwa se bagatorwa, byari biteganijwe ko abagore basaga 70 bari gutegura kuziyamamaza naho abagera kuri 80 bakaba bari guteganya kuzaba bahagarariye amatora.

Nubwo bwose bitagenze neza ngo abagore bitabire kwiyandikisha ku listi y’itora nkuko byari biteganijwe, iri tegeko ryari ryaremejwe n’umwami wa Arabia Saudite, Abdullah bin Abdulaziz wari wararyemeje muri 2011 ariko rikaba ryari rimaze icyo gihe cyose ritarashyirwa mu bikorwa.

Kuba abagore bataritabiriye ku bwinshi mu kwiyandikisha mu matora nta mpamvu yabyo yari yamenyekana gusa na none abenshi bishimiye iyi ntambwe iki gihugu cyateye mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore.

Source : the Jerusalem post
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe