“Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikwiye kureka kwamamaza viagra z’abagore”

Yanditswe: 23-08-2015

Mu nkuru y’igitekerezo cy’umuntu igaragara mu kinyamakuru the guardian, uwayanditse yasabye abaharanira uburenganzira bw’abagore guhagarika kwigisha no kwamamaza’imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore izwi ku izina rya flibanserin cyangwa se Addyi abenshi bita viagara z’abagore. Uyu mwanditsi ahamya ko iyi miti izagirira nabi ubuzima bw’abagore ku buryo bukabije kuko idakora ku rwego rumwe n’urw’iy’abagabo

Uyu mwanditsi yagize ati : “Ubusanzwe viagra z’abagabo zikora ku mubiri gusa ariko izi viagra z’abagore ziherutse kwemezwa mu cyumweru gishize, zo zigira ingaruka ku ntekerezo kuko zo zikoze mu buryo zangiza ubwonko.

Ubwo rero ikibazo cyo gukangura intekerezo ngo umuntu ashake gukora imibonano mpuzabitsina nticyari gikwiye gukoreshwa ibinini, ahubwo hari hakwiye kwitabazwa inzobere mu bijyane n’imibanire n’ibyimitekerereze.

Ibi binini biherutswe kwemezwa n’ikigo cyitwa FDA cyo muri Amerika, bikomeza kwamaganwa n’uwatanze igitekerezo cye muri the guardian aho akomeza avuga ko nubwo ibitangaza makuru byakomeje kwita ibyo binini ko ari Viagra z’abagore, ko atariko bari bakwiye kubyita kuko byo byangiza imitekerereze kuko mu bigize ibyo binini bashyizemo ibintu byo mu butabire bizajya bituma ibice by’ubwonko bikorana n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikanguka, ibi ngo bizagira ingaruka ku bagore kuko, uburyo busanzwe bwo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabotsina ubwonko buzagera aho bukabwibagirwa bikajya bisaba ko umugore abanza gufata iyo miti ari nako yica ubuzima bwe.

Indi mpamvu itangwa yatuma iyi miti ikemangwa ni uko ngo amasosiyete amwe n’amwe acuruza imiti, bamamaza ikoreshwa ryayo mu ngo z’abantu bababwira ko igisubizo cy’ubuzima ari ugukoresha ibinini kuko bo bashaka gucuruza, kandi nyamara hari ubundi buryo bari bakwiye gukoresha butabangiriza ubuzima.

Uyu mwanditsi kandi yemeza ko ikoreshwa ry’ibi binini rizongera ubucakara bw’abagore mu mibonano mpuzabitsina kuko ngo n’ubundi usanga abagabo bakoresha abagore mu rwego rwo kwishimisha ariko bo ntibabitekerezeho. Ibi bizatuma n’ubundi umuntu abatwa n’imiti akoreshwe nayo aho kuba ariwe ubyitekerereje ku bushake bwe.

Uko niko uwanditse igitekerezo cye mu kinyamakuru the guardian atekereza ku ikoreshwa rya Viagra z’abagore ziherutswe kwemezwa muri Amerika mu cyumweru gishize.

Source : The Guardian
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe