Amategeko arengera uburenganzira bw’abagore mu Rwanda

Yanditswe: 17-08-2015

Mu Rwanda hari amategeko arengera uburenganzira bw’abagore ndetse agashyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo. Dore amwe mu mategeko usanga ahanini afite uruhare runini mu kurengera uburenganzira bw’abagore bwari bwarakandamijwe.

  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko no-22/99 ryo kuwa 12/11/1999 itegeko ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rigashyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, irange n’izungura
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko No 47/2001 ryo kuwa 18/12/2001 rihana icyaha cy’ivangura n’amacakubiri
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko No 42/2000 ryo kuwa 15 Ukuboza 2000 ryerekeye ishyirwaho ry’abayozi b’inzego z’ibanze.
  • Itegeko nshinga rya Repubulkika y’u Rwanda ryo kuwa 4/6/2003
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko ngenga No 17/3003 ryo kuwa 07/07/2003 rishyiraho amatora ya prezida wa Repubulika n’abagize inteko ishinga amategeko.
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda . Itegeko ngenga No 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda . Itegeko No 51/2007 ryo kuwa 20/09/2007 rigena imikorere n’inshingano by’urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo( GMO)
  • Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Itegeko No 12/2008 ryo kuwa 09/05/2008 rigena ishyirwaho ry’abahagarariye u Rwanda mu nteko y’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba.
  • Igazeti ya Leta. Itegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina.

Ayo ni amwe mu mategeko ariko ingingo zirengera uburenganzira bw’umugore ndetse akanashyigikira ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.

Byanditswe hifashishijwe agatabo : “Law and policies for the promotion of gender equality and empowerment of women in Rwanda” kateguwe na MIGEPROF.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe