Uko watinyuka kuvugira mu ruhame

Yanditswe: 24-06-2015

Gutinyuka kuvugira mu ruhame ni ibintu bidakunze gushoborwa n’abakobwa ndetse n’abagore benshi, ariko burya ku bantu bagira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo byabo mu bantu benshi, hari uko babyitwaramo ubwoba bugashira nabo bakabasha gufata ijambo.

Menya inkomoko y’ubwoba ugira : Ubwoba ugira bufite aho bukomoka kuko haba hari ikintu utinya ko cyakubaho uramutse uvugiye mu ruhame. Urugero : abo mbwira bari buvuge iki ku byo mbabwiye, none nakora amakosa, aho ntibanseka,… ? Jya wishyiramo ko abantu bose ubwira batakwifuriza ibibi ku buryo bari buze kuguseka cyangwa se ngo bagusebye bizagufasha kwikuramo ubwoba.

Jya witegura bihagije : Mu gihe uziko ukunda kugira ubwoba si byiza ko uza kuvuga ibintu utabanje gutegura bihagije kuko wabugira birenze ibisanzwe ukaba wanavuga ibintu bidasobanutse kubera ubwoba. Mu kwitegura kandi harimo no kugera aho ujya kare, kuba wambaye neza mu buryo buguhaye amahoro ngo hato utaza gutekereza ko hari abantu bagaye ibyo wambaye cyangwa uko wisize.

Gukora imyitozo : ushobora gufata indorerwamo nini ukayihagarara imbere ugasubiramo ibintu uri buze kuvuga cyangwa se ugafata abantu b’incuti zawe uziko batagutera ubwoba ukababwira ibyo uri buze kuvuga imbere y’imbaga. Ushobora no gukoresha uburyo bwo kwifata amajwi cyangwa se ukifata amashusho uri mu cyumba wenyine nyuma ukaza kubyumva.

Kuvuga umeze nkaho ubwira umuntu umwe : iyo wateguye neza ibyo uri buvuge ukabikora nk’aho ubwira umuntu umwe bituma wumva umubare w’abantu bateraniye aho wagabanutse wimereye nk’umuntu uganira n’umuntu umwe gusa.

Shaka ishuri rigufasha mu masomo yo gutinyuka kuvugira mu ruhame : Hari amashuri n’ibigo bihugura ku bijyanye no gutinyuka kuvugira mu ruhame no kumenya uburyo wabwira abantu bakagutega amatwi.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagutinyura kuvugira mu bantu benshi kuko bishobora kuba ingorabahizi ku batari bacye kandi burya biba byiza kumenya kuvugira mu ruhame kuko akazi waba ukora kose kagusaba gutambutsa ibitekerezo byawe.

Source : wikihow.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe