Uko bamwe mu baturage batejwe imbere n’ubwuzuzanye mu muryango

Yanditswe: 03-02-2015

Ubwuzuzanye mu muryango bufite uruhare runini mu iterambere ry’imiryango ndetse n’igihugu muri rusange nkuko bamwe mu batuye umujyi wa Kigali babivuga, aho bamwe berekana itandukaniro rya mbere na nyuma yuko batangira kubahiriza ubwuzuzanye mu muryango.

Nkuko umwe mu bagore twaganiriye witwa Francine abidutangariza ngo mu rugo rwe usanga bafatanya imirimo yose kandi ugasanga hari itandukaniro rinini ugereranije na mbere umugabo we tarumva neza iby’ubwuzuzanye.

Francine agira ati : “ Mbere umugabo wanjye yumvaga ko hari imirimo y’abagore n’imirimo y’abagabo, ugasanga twese tuvuye ku kazi nkajya no mu mirimo y’urugo yose we yiyicariye ariko uko twakomezaga tuganira nkamusaba kuzajya amfasha,yageze aho arabyumva ubu iyo tuvuye ku kazi dufatanya imirimo yo mu rugo kandi byatumye tugira iterambere mu rugo”

Twizeyimana nawe ni umugabo wagezweho n’ingaruka nziza zo kuzuzanya n’umugore we mu rugo nkuko abivuga agira ati : “Kuzuzanya n’umugore mbona nta cyiza nkabyo nubwo abagabo benshi baba batabikozwa. Nkunda gufasha umugore wanjye imirimo injyanye no kwita ku bana kandi mbona bidufasha mu mibanire yacu myiza ndetse n’abana baba babyishimiye iyo ndi kuboza cyangwa se mbasiga amavuta’

Twizeyimana yarongeye ati : “Abandi bagabo barambonaga bakanseka ariko ubu barabimenyereye ntibikibatungura kuko nabigize akamenyero. Nibaza impamvu abagabo bamwe badakunda gufasha abagore babo cyangwa se ngo babahe umwanya batange ibitecyerezo kandi ubona ko abagore bo bahagurutse bakaba basigaye bafasha abagabo guhahira urugo ”

Usibye ubwuzuzanye mu mirimo hari bamwe bavuga ko no kuzuzanya mu gufata ibyemezo by’urugo nabyo bituma babana neza kuko icyo bagiye gukora cyose babanza kukiganiraho.

Uwizeye Amina agira ati : “Kuzuzanya mu miryango ntibivuga kuzuzanya mu mirimo gusa kuko hari n’imiryango isenyurwa no kuba nta bwuzuzanye mu gufata ibyemezo cyane cyane iyo bigeze mu gufata ibyemezo byerekeranye n’imitungo”

Nubwo hari abazi agaciro k’ubwuzuzanye mu miryango haracyari bamwe bagifite imyumvire mibi yo kuba batumva neza umubaro w’ubwuzuzanye. Abagifie iyo myumvire Twizeyimana abagira inama agira ati : “Abagifite imyumvire nk’iyo nababwira bahinduka bakajya bafatanya n’abafasha babo kuko ariyo nkingi y’iterambere ry’urugo”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe