Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku mumaro wo gutora Miss

Yanditswe: 11-01-2015

Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi batora ba nyampinga bahagarariye ibihugu byabo ndetse hakaba ho n’ ibindi byiciro bigenda byitorera ba nyampinga, nk’amashuri yisumbuye za kaminuza n’ahandi. N’ubwo uwo muco umaze gusa n’utera imbere mu Rwanda, urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kamaro ka ba nyampinga.

Ugiriwabo Aline ari muri bamwe bumva ko gutora nyampinga uhagarariye u Rwanda ntacyo bimaze kuko hatakarizwa amafaranga menshi yakagombye kugira ibindi akora.

Aline ati : “ ibintu byo gutora ba nyampinga mbona nta musaruro bigira ugereranije n’ibintu bitakarira mu gutegura ariya matora n’ibindi bihembo bihabwa ba nyampinga mu gihe mbona ibyo biyemeza biyamamaza nabyo ntabyo bakora”
Gikundiro Melissa nawe avuga ko mu itorwa rya banyampinga hari ubwo abakobwa bambara utwenda tugufi kandi bidahwanye n’umuco w’abanyarwanda.

Melissa ati : “Iyo batora ba nyampinga baba bavuga ko bari guteza imbere umuco nyarwanda ariko ahanini njya mbona yari abiyambika ubusa ngo bari kwiyerekana ukabona ntaho bihuriye n’umuco w’abanyarwanda. Biriya ni ibyo bakura mu bindi bihugu bigatuma umuco wacu wangirika kandi warukwiye gusigasirwa”

Ntirenganya Andrew we ntiyemeranya n’abavuga ko gutora ba nyampinga w’u Rwanda ntacyo bimariye abanyarwanda, akaba yaratanze igitecyerezo cye akoresheje urugero.

Andrew yagize ati : “ Niba nibuka neza mu mwaka ushize Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yatumiwe na Loni ajya kuganira n’urundi rubyiruko kandi yitwaye neza ndetse ku buryo wabonaga ko ari umunyarwandakazi uzi icyo gukora. Kuvuga rero ngo gutora Miss Rwanda ntacyo bimariye abanyarwanda sinzi aho nahera mbivuga”.

Nubwo hari abatumva ko gutora nyampinga bifitiye akamaro abanyarwanda, muri iyi week end dushoje hatangijwe igikorwa cyo gutoranya ba nyampinga bazahagararira intara zabo. Kuwa wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama nibwo hatowe abakobwa bazahagarira intara y’amajyaruguru naho ku cyumweru mu ntara y’i Burengerazuba nabo bakaba baraye bamenye abazabahagararira.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe