Uburyo amavuta y’umucango yangiza uruhu

Yanditswe: 18-09-2014

Hari abantu benshi bavangisha amavuta yo kwisiga ayo bakunze kwita « umucango » cyangwa se « umukorogo ». Ayo mavuta avangwa akenshi n’abantu basanzwe bacuruza amavuta atandukanye hanyuma bakavangira umuntu bitewe n’uko ashaka ko uruhu rwe ruhinduka ruba inzobe.

Abo bantu rero ntibakunda kuvuga ibyo baba bavangiye abakiriya, bakavuga ko ari ibanga ryabo. Ariko si uko ari ibanga gusa ahubwo baba bahisha ibyo bashyizemo bidakwiriye. Hari umuntu wadutangarije ko hari n’igihe bavanga mo n’amasabune.
Usibye rero kuba ubwo bucuruzi bw’amavuta avanze butemewe, byangiza n’uruhu rw’abayisiga.

Kayitesi Kayitankore umuganga w’uruhu yadutangarije ko mu barwayi bamugana harimo ababa bavangiwe ayo mavuta. Bimwe mu bibazo biterwa n’ayo mavuta.

Ibiheri : hari ubwo umuntu ajya kuvangisha amavuta nta biheri yari afite mu maso ahubwo ashaka gucya cyangwa kugira uruhu yifuza, nk’abakunda uruhu rwa shokora n’ubundi bwoko bw’impu bifuza ugasanga aho kubona ibyo bifuzaga bazana ibiheri bidasanzwe ku ruhu.

Amaribori : amavuta avanze nabi hari bamwe atera amaribori akaba menshi ku buryo aba indwara nyamara kuko uyu muganga w’uruhu yabitubwiye ngo nta muti uvura amaribori ngo akire burundu keretse kuyagabanya gusa.
Hari n’abagira amabara ku ruhu : ugasanga hamwe ni inzobe ahandi ni igikara bikaba bibi.

Hari ubwo bitera diabète na hypertension : yari amavuta aba akoze mu maproduits ashobora kuba yatera indwara nka diabete n’umutima kuko uko umuntu amenyera kwisiga bene ayo mavuta niko yinjira mu maraso nyuma ugasanga yarakugizeho ingaruka ku buryo bukomeye aho ashobora no kurwara indwara nka za diabete na hypetension.

Kayitesi nk’umuganga w’inzobere ku ruhu agira inama abifuza kuvanga amavuta kujya babanza bakabaza abanganga ko ntangaruka ubwo bwoko bw’amavuta bifuza yazazana ku ruhu. Naho ku bamaze kuyakoresha bakabona hari ingaruka yatangiye kuzana zitari nziza bakangurirwa kwihutira kujya kwa muganga.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe