Bimwe mu biribwa bituma ubwonko bukora neza

Yanditswe: 15-01-2015

Ibiribwa bigira umumaro utandukanye hakurikijwe ubwoko bwabyo, byose iyo bikoreshejwe neza bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru.

Nk’uko tubikesha abanditsi b’igitabo cyitwa “Guide des aliments”, hari ibiribwa bimwe na bimwe bishobora gufasha ubwonko bw’umwana ndetse n’ubw’ umuntu mukuru gukora neza .

Reka turebe bimwe muri ibyo biribwa :
 Amafi cyane cyane ayo mu bwoko bwa kamongo, sardine na makero afasha mu kubaka udutsi two mu bwonko (neurone) ndetse no kudusukura.
 Imboga : amashaza ,dodo,n’izindi : bikubiyemo glucose ziha imbaraga ubwonko.
 Imineke :ni ikiribwa cyiza cyane gikungahaye kuri vitamine B6 ikaba ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ku muntu utarya imineke yafata ibinyomoro.
 Umwijima : w’inka cyangwa w’inkoko bikubiyemo vitamini B bigafasha ubwenge bw’umuntu gukora neza. Ku muntu udafata umwijima yafata jambo.
 Imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe zitanga vitamini C zigafasha ubwonko kudahangayika.
 Amagi afasha mu kuba ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku muntu udafata amagi yafata amafi y’umweru.
 Epinari ikubiyemo vitamine B9 ituma ubwonko bwibuka vuba.
 Avoka ikubiyemo vitamini E ifasha ubwonko kudasaza.

Byakusanijwe mu gitabo cyitwa guide des aliments.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe