Amakosa wakora nyuma yo kurya bikakuviramo uburwayi bw’igifu

Yanditswe: 13-08-2015

Hari amakosa akomeye umuntu ashobora gukora nyuma yo kurya,ariko akaba atazi ko ari ibintu bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kumuteza uburwayi bw’igifu kandi atabikekaga cyangwa akanakirwara ugasanga yibaza icyabimuteye,nyamara rimwe na rimwe biba byatewe n’ibi tugiye kubabwira nkuko Dr.Suzan Baydoun abisobanura

1. kunywa itabi nyuma yo kumara kurya : ni ibintu bibi cyane ku bantu barinywa kuko gufata itabi rimwe gusa nyuma y’ibiryo, bigira ingaruka nk’izo kuba wanyweye icumi icyarimwe kuko uburozi bwaryo buhita bwirukira mu nzira z’igogora ry’ibiryo ndetse no mu maraso.

2. kurya imbuto ukimara kurya ako kanya nabyo si byiza kuko ubusanzwe igifu gisya imbuto mu buryo bwihuse ariko iyo uzikurikiranije n’ibiryo,zihita zimara umwanya munini zitegereje maze bikananiza igifu.Niyo mpamvu umuntu aba agomba kurya imbuto nibura mbere cyangwa nyuma yo kurya mu masaha abiri.

3. Kunywa iawa nyuma yo kurya nabyo si byiza kuko inaniza igifu kikananirwa gukora umurimo wacyo wo gutunganya ibyo wariye.Niyo mpamvu ku muntu ukunda kunywa ikawa aba agomba kuyinywa nyuma y’isaha imwe amaze kurya.

4. koga ukimara kurya ni bibi cyane kuko amazi atuma amaraso yose agana ku gifu kandi ariho haba ahari gukorerwa igogora,ugasanga bibangamye cyane kandi amaraso aba agomba kuba ari gutembera mu mubiri wose ariko ugasanga asa n’ari mu gice kimwe gusa.

5. gukora imyitozo ngororangingo cyangwa imirimo y’ingufu uhaze, nabyo ni ukwangiza ubuzima cyane kuko bituma amara ananirwa kuko uba uyazunguza mu gihe cy’igogora maze bikaba byatuma mu nda hakurya ukumva ubabara cyane.

6. kuryama ukimara kurya nabyo si byiza kuko iyo umaze kurya ugahita uryama,umubiri wawe uhita wakira ko ari igihe cyo kuruhuka kandi n’igifu kikabyumva maze kigahagarika imirimo yose cyakoraga.Umuntu rero aba agomba kubanza akareka ibiryo bikagera mu nda mbere yo kuryama.

Aya ni amakosa umuntu ataba agomba gukinisha gukora nyuma yo kurya,nubwo rimwe na rimwe abantu bayakora batazi ingaruka zabyo.ibi bibangamira inzira z’igogora ry’ibiryo,ndetse bikaba byaguteza n’uburwayi bw’igifu nkuko Dr.Suzan,umuhanga ku bijyanye n’indwara zo mu nda abivuga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe