Wari uziko soya irusha inyama n’amagi ibyubaka umubiri, ikanarinda ibibazo by’izabukuru ?

Yanditswe: 15-06-2015

Soya uko yaba iriwe kose irusha ibyubaka umubiri (protein) inyama n’amagi mu gihe aribyo bimenyerewe ko bikize ku bitunga umubiri kurusha ibindi biribwa. Anastasie utanga inama ku mirire aratubwira umumaro wa soya ku mibiri ndetse naho intungamubiri zayo zitandukaniye n’izo mu bindi biribwa.

Soya irusha ibyubaka umubiri inyama n’amagi kuko umuntu wariye garama 100 za soya 36,5 % by’ibyo yariye biba ari ibyubaka umubiri, mu gihe umuntu wariye garama 100 z’inyama 20% by’ibyo yariye biba aribyo bigize ibyubaka umubiri gusa naho ku muntu wariye garama ijana z’amagi aba yariye 12,5% gusa z’ibyubaka umubiri.

Ku bw’ ibyubaka umubiri soya yifitemo ifasha abayirya ku buryo bukurikira :

• Abagore batangiye kurya soya bakiri bato bagira uburumbuke( fertilite) bwiza kandi igihe bageze muri menopause nta bibazo byo mu za bukuru bahura nabyo kubera imisemburo ya kigore yitwa fito oestrogen ikora kimwe na estrogene iboneka muri soya ifasha abegeze muri iyo myaka kuko iba yatangiye kugabanuka mu mubiri wabo. Kurya soya kandi ku bagore bituma imihango yabo igenda neza cyane cyane iyo bagira ibibazo bifitanye isano na oestrogen. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri muri Amerika.

  • • Abagore barya soya ibarinda kurwara kanseri y’ibere. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bo mu bihugu bikunda gukoresha soya nk’Ubuyapani, Koreya, Ubushinwa.
  • • Soya kandi ifasha abagore batwite n’abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kubera ko ikize kuri calcium, fer na magnesium.
  • • Soya ifasha abarwayi ba diyabete kubera ko baba bakeneye ibyubaka umubiri
  • • Amata ya soya aba meza ku bana no ku bantu bakuru kurusha amata asanzwe
    kuko proteine zo mu mata ya soya zigogoreka kurusha izo mu mata asanzwe ndetse no ku nyama zisanzwe n’izikoze muri soya( tofu) naho nuko. Ibi byo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu ishami ry’ubuhinzi mu Bufaransa.

• Ku bagabo kurya soya birinda kanseri ya prostate

• Soya kandi irinda amabuye yo mu maraso bita thrombose du sang
• Ku bafite cholesterol nyinshi nabo soya irabafasha

• Soya ikumira imirire mibi kuko ibonekamo intungamubiri zihagije kandi ikaba igura amafranga make ugereranije n’ibindi biribwa bibonekamo intungamubiri nk’izo muri soya.

Icyitonderwa : Igihe ukoresha soya cyane ugomba kwirinda kurenza garama 55 ku munsi kuko iyo urya nyinshi nabwo ushobora kurwara zimwe mu ndwara twavuze haruguru ; irinda ku muntu wayiriye ku kigero cyiza. Ikindi kandi iyo ukoresha soya ugomba kwitwararika kurya ibiribwa bibonekamo Vitamin A na Vitamin C nka karoti kuko ntaziboneka muri soya.

Iyo ni imimaro soya igira ku bayikoresha ku buryo buboneye dore ko tumaze kubona ko ku barenza urugero nabo ishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara Anastasie kuri 0788606046

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze .Turasa yuko mwaja mugomeza kutwungura inama kuko ari nziza,mukagome kuduha inama zubuzima ,Imana ibarinde.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe