Ni ryari ugomba guhindura ibyo kwiyorosa?

Yanditswe: 29-11-2019

Abantu bagira gahunda zitandukanye ku bijyanye no guhindura ibyo biyorosa. Bitewe rero n’uko nijoro abantu bagira icyuya iyo baryamye, byaba byiza kugirira isuku aho barara ngo birinde microbes zakwihishamo zikaba zabatera allergies zimwe na zimwe.
Izi rero ni inama zagufasha kugirira isuku ibyo wiyorosa:

  • Ku muntu woga nimugoroba akararana imyenda y’ijoro kandi akarara wenyine ashobora guhindura amashuka buri byumweru bibiri.
  • Ku muntu woga mu gitondo yahindura buri cyumweru
  • Ku muntu utararana imyenda y’ijoro nawe yahindura rimwe mu cyumweru
  • Abantu barara ari babiri ku buriri bayahindura kabiri mu cyumweru.
  • abantu bamara akanya mu buriri kubera ko babyaye cyangwa barwaye bahindura amashuka buri minsi ibiri. ikindi ni uko hagize icyanduza amashuka nubwo hari hataragera kuyahindura wahita uyahindura udategereje.
  • Ikiringiti cyo cyameswa 2 mu mwaka. Mu kwa cyenda ivumbi rishize no mu kwa kane itumba rirangiye bitabujijeko rimwe mu byumweru bibiri wajya ugikunguta, ukacyanika cyigafata akayaga.
  • Abiyorosa za couettes nabo bahindura umwenda wayo buri byumweru bibiri.
  • Birumvikana ko uko uhinduye amashuka wajya unahindura imyenda y’imisego.
  • ibi kandi biranakurikizwa ku buriri bw’abana.

Ni byiza rero gukurikiza ayo mabwiriza kugirango urare mu buriri busukuye.

Agasaro.com
Photo: google.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.