Akamaro k’umunyungungu wa ZINC ku buzima bw’umuntu

Yanditswe: 14-01-2016

Umunyu ngugu witwa zinc ugira umumaro munini ku buzima bwa muntu,ndetse iyo wabuze mu mubiri we bishobora kumugiraho ingaruka zirimo n’uburwayi bukomeye,ariko kandi uwayibuze mu mubiri,akagira uburwayi buterwa no kuyibura ashobora kuyongererwa n’abaganga kuko hari imiti igizwe n’uyu munyu ngugu.

Icyo umunyu ngugu wa zinc ufasha umubiri

1. Umurwayi wa diyare‘’diarrhee’’ahabwa imiti ikozwe mu munyu wa zinc agakira
2. Wongerera imbaraga umubiri w’umuntu
3. Zinc ifasha igororwa ry’ibiryo,ikarinda indwara z’amara.
4. Ufasha imikurire y’umwana
5. Ufasha umuntu kugira appetit
Ingaruka zo kubura umunyu wa Zinc mu mubiri

  1. • Guhurwa ibiryo,ukabura appetit
  2. • Kugabanuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye
  3. • Kugira umunaniro ukabije
  4. • Iyo urwaye igisebe,gitinda gukira
  5. • umwana Wabuze ZINC mubyo kurya bye aragwingira
    Ibiribwa bibone kamo umunyungugu wa zinc
  6. • Ubunyobwa
  7. • Ibirayi
  8. • Imbuto z’ibihwagari n’amavuta yabyo
  9. • Inzuzi z’ibihaza
  10. • Ibishyimbo
  11. • Amashaza
  12. Umunyungugu wa zinc,umubiri w’umuntu uba ukeneye ni uturuka mu biribwa turya kuko niwo uwufitiye umumaro,cyeretse iyo habaye ikibazo cyo kuwubura cyangwa ugomba kwifashishwa n’abaganga mu kukuvura nibwo bashobora kuwukongerera, uturutse mu miti baguhaye igizwe n’uwo munyu.

Source ;medicalnewstaday

Ibitekerezo byanyu

  • Ndagirango mbashimire cyane.Ntabwo narinzi akamaro kindimu , watermelon,inanasi nibindi.None ndagirango mbabaze amaso kugirango abe umweru de umuntu yakora iki ? Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe