Impamvu zitera kugira imihango ifashe cyane

Yanditswe: 05-07-2015

Kugira imihango ifashe cyane ndetse rimwe na rimwe ikazamo utuntu tumeze nk’utubuye bigira ibintu bibitera rimwe na rimwe bikamera nk’ibisanzwe ariko na none iyo wumva byarengeje urugero ushobora kwitabaza inzobere mu uzima bw’imyoroorokere bakagufasha.

Dore rero zimwe mu mpamvu zitera umugore cyangwa se umukobwa kuba yajya mu mihango ikaza ifite ibara ryirabura, irimo utubuye( blood clots) cyangwa se ikaza ireduka cyane.

Umugore wigez gukuramo inda ashobora kugira imihango irimo utuntu tumeze nk’utubuye cyangwa akaba yanagira utubyimba dusa n’umweru mu gitsina cye. Ni byiza ko igihe ugoiye mu mihango kandi uziko wigeze gukuramo inda ukabona hari impinduka zidasanzwe ko wakgera abaganga bakagufasha

Kuba imisemburo y’umugore yagabanutse nabyo biri mu bituma agira ikibazo mu gihe cy’imihango. Iri gabanuka rikaba rifite imizi mu gucura k’umugore, kwiyongera gukabije cyangwa kugabanuka kw’ibiro ndetse n’ingaruka z’imiti imwe n’imwe. Kwaguka kwa nyababyeyi bitewe no kuba umugore yaratwite nyuma yo kubyara igatinda gusubira mu mwanya wayo bishobora gutuma amaraso y’imihango yibumbira muri nyababyeyi igihe kirekire maze mu gihe imihango ije, akava amaraso yijimye cyane.

Na none ikintu cyose gishobora kubangamira imihango kuva muri nyababyeyi igana mu gitsina cy’umugore aho isohokera bishobora gutera impinduka ku ibara ry’imihango, ndetse n’amaraso asohoka akaba yaza afashe. Ibi kandi bishobora gutuma imihango y’umukobwa cyangwa umugore iza isa n’aho irimo utuntu tumeze nk’utubuye .

izi ni zimwe mu mpamvu zishobora kugutera kugira imihango ifashe cyane rimwe na rimwe ikaza irimo utuntu tumeze nk’amabuye ndetse ikanababaza cyane mu gihe iri gusohoka ku buryo wumva ko hari impinduka mbi zidasanzwe ziri kukubaho ugereranije nuko wari usanzwe. Iyo ubonye izo mpinduka zikabije, ni byiza ko wakihutira kujya kwa muganga kugirango bamenye ikibazo ufite kubigutera.

Source : Webmd.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe