Umumaro wo kunywa ibumba ry’icyatsi ku mugore utwite

Yanditswe: 21-05-2015

Ahanini usanga abantu basuzugura ibumba bakarifata nk’igitaka cyoroheje cyangwa se bakumva ko rikoreshwa n’abagore batwite bo mu cyaro. Nyamara burya biba ari ugusuzugura umuti ukomeye kuko nkuko Anastasie uzobereye mu kuboneza imirire abitubwira, ibumba rifite umumaro ukomeye ku mugore utwite ndetse no ku mwana azabyara.

Ku bagore batwite Anastasie avuga ko baba bagomba kunywa ibumba nubwo akenshi iyo usomye amakuru kuri internet usanga bavuga ko ku umugore no ku mwana atari byiza ariko na none ugasanga abenshi batanga ko ubundi busobanuro basoma igitabo cyitwa “ Argile qui Guerit” cyanditswe na Raymond Dextreit aho we avuga ko umugore utwite ndetse n’umwana bashobora kunywa ibumba.

Umumaro w’ibumba ku mugore utwite
Umugore wanyoye ibumba atwite bituma abyara umwana ufite amagufa akomeye,bituma umwana acurama neza mu nda, banavuga ko abana bafite ba nyina banyoye ibumba bagira ubwenge.

Ku batwite ariko bakaba bafite ikibazo cyo kuba umwana ataracurama neza mu nda, iyo barinyoye mu mezi atatu ya nyuma bakanarisiga no kiziba cy’inda bituma umwana acurama neza kandi bakabyara neza. Anastasie avuga ko hari ubuhamya bwinshi bw’ababyeyi bari barabwiye ko umwana yitambitse bagakoresha ibumba umwana agacurama neza.

Ibumba umugore utwite anywa ni ibumba ry’icyatsi kuko usanga hari amoko menshi atandukanye y’amabumba nk’ibumba ry’umutuku, iry’umukara. Iry’iroza, iry’umweru n’andi...

Uko banywa ibumba
Ufata ikiyiko kinini cyuzuye ibumba ry’icyatsi ukarishyira muri litiro y’amazi akonje, ukarirazamo ukayanywa ku munsi ukurikiyeho
Iyo ugiye kunywa ntuvanga ibyari munsi ngo bize hejuru ahubwo unywa ibyo hejuru gusa.

Icyitonderwa : Unywa ibumba icyumweru kimwe ukamara ikindi utarinywa ukazabona gusubukura mu kindi cyumweru kuko bishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza uramutse urinyoye buri gihe.

Umuntu ufite imiti anywa yaba iy’igihe kirekire cyangwa se iy’igihe kigufi ntiyemerewe kunywa ibumba ( urugero : imiti y’ababana n’ubwandu bwa SIDA, imiti y’igicuri, iya kanseri, iyo kuboneza urubyaro,…)
Ibumba ntiritekwa.

Inshuro umuntu arinywa ku munsi biterwa n’indwara ushaka kuvura n’igihe imaze.
Ku bashaka ubundi busobanuro bahamagara 0788506370

Gracieuse Uwadata