Uburyo 7 bwo gukuraho ibizinga ku mwenda

Yanditswe: 11-06-2016

Hari ubwo usanga umwenda ufite ibizinga kubera kuwupfubya,kuwumesana n’imyenda ifite irangi,kuwanika nabi cyangwa kuwubika nabi ndetse ukabona umwenda utazongera kwambarwa,ariko hari uburyo bworoshye bwo kuwuvanamo ibizinga uko byaba bimeze kose bikavamo ugasubirana ubushyashya.

1.Umwenda ufite ibizinga uwumesesha amazi avanze na vinegere,ufata amazi akonje litiro 2 ugasukamo igice cy’igikombe cya vinegere,ubundi ukamesa bisanzwe,ibizinga bishiramo.

2. Hari kandi umuti wa spray bita ammonia wogeshwa ibirahuri by’amadirishya n’inzugi,ukawupuriza ahari ikizinga ku mwenda ukawureka iminota 15,ugahita uwumesa n’amazi n’isabuni bisanzwe,wabona ibizinga bidashizemo ukongeramo wa muti.

3. Iyo umwenda ufite ikizinga kandi ukamuriraho umutobe w’indimu ahari cya kizinga ukareka iminota 15,noneho ukahamesa uhavuguta ukoresheje isabuni n’amazi wongeraho n’undi mutobe w’indimu kugeza ikizinga kivuyeho burundu.

4. Ushobora kandi gukoresha alcohol,ukayisuka ahari ikizinga maze umwenda ukawumesa bisanzwe n’amazi n’isabuni.

5. Ku mwenda udoze mu gitambaro cy’itisi hakaba hariho ikizinga,ukoresha uburoso ukabukoza muri vinegere ukajya ukubisha ahari ikizinga,kugeza gishizeho.

6. Ibizinga ku mwenda kandi bikurwaho na produit idefiriza umusatsi,nayo uyisiga ku mwenda ahari ikizinga ubundi ukahavuguta mu mazi cyangwa byaba ari ibizinga byinshi ugafata amazi ukashyiramo produit,maze ukinikamo umwenda nibura isaha imwe ukabona kuwumesa usanga ibizinga byavuyemo.

7. Umwenda ufite ibizinga bya vino itukura cyangwa by’amaraso bikurwaho n’umunyu.Ufata umunyu ukawusuka ahari ikizinga ukahatosa,maze ugategereza iminota 20 mbere yo kuhavuguta usanga ikizinga cyavuyeho.

Ubu nibwo buryo bworoheje bwo kuvana ibizinga mu mwenda uko byaba bimeze kose bigashiramo burundu.

Source ;wikihow
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • Nziza turabashimira cyane ku nyigisho nyinshi mukomeje kujya mutugezaho,ariko nabasabaga ngo mu gihe hari teme nshya z’ibikoresho byo kwifashisha mujye mutubwira aho bigurirwa,kuko hari utuntu twinshi umuntu asoma akumva atazi aho yatuvana.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe